LONI yashimiye u Rwanda ku mbaraga rwashyize mu guhangana na Ebola

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye uburyo u Rwanda
rurimo gushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro igamije gukumira icyorezo cya
Ebola, gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo OMS
yasohoye kuri uyu wa Gatatu, Dr Tedros yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku
nzego zose mu gutanga amasomo ku bijyanye na Ebola n’uburyo bwo kuyikumira.

Ati “Turashima ibyemezo bimaze gufatwa kandi
turemeza ko kugeza ubu nta Ebola iragaragara mu Rwanda, nubwo hari urujya
n’uruza ruri hejuru hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi.”

U Rwanda rwafashe
ingamba zirimo gushyiraho Ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu Murenge
wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ndetse rwahuguye abantu 23 657 barimo
abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge
n’abajyanama b’ubuzima.

Harimo kandi no
gukingira abakora muri serivisi z’ubuzima mu bice bifite ibyago byinshi byo
kuba byakwinjirwamo Ebola n’imyitozo inyuranye ku buryo bwo gufasha uwayanduye.

Ubu ku mupaka uhuza u
Rwanda na RDC unyuze i Goma, hashyizwe uburyo bwihariye mu gusuzuma abaturage
umuriro nk’ikimenyetso cy’ibanze cya Ebola, bagakaraba intoki ndetse bagahabwa
ubutumwa bwo kuyirinda.

U Rwanda kandi rwashyizeho
ikigo cyihariye gishobora kwakira abantu bagaragayeho Ebola, hamwe n’ahantu 23
harimo gutegurwa hashobora gushyirwa akato k’abatahuweho iyi ndwara mu bitaro
bitandukanye mu turere 15 dutandukanye.

Dr Tedros yakomeje ati “U Rwanda rwashyize ubushobozi bwinshi mu
kwitegura guhangana na Ebola. Ariko igihe cyose iki cyorezo gikomeje kwibasira
RDC, hari ibyago byinshi ko cyakwinjira no mu bihugu bituranye. Turasaba
umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira aka kazi k’ingirakamaro.”

Mu kwirinda Ebola, abaturage
bashishikarizwa kwita ku isuku bakanirinda gusura cyangwa gusurwa mu ngo no mu
materaniro n’abaturuka ahavuzwe icyo cyorezo.

Basabwa kandi kwirinda
gukorera ingendo ahavuzwe Ebola, kwihutira kwisuzumisha umuriro ku muntu wese
uturutse ahavuzwe Ebola, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi cyangwa
ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima
isaba abaturage guha Polisi amakuru y’ahakekwa Ebola bahamagara nimero
itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’Ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa
abajyanama b’ubuzima.

Inzego zitandukanye
zikomeje kugenzura iki cyorezo ngo kitagira ahantu na hamwe cyinjirira mu
Rwanda nyuma yo kugera muri Uganda. Mu mezi 11 kimaze guhitana abantu hafi 1700
muri RDC.