LONI yashimiye u Rwanda ku mbaraga rwashyize mu guhangana na Ebola

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye uburyo u Rwanda rurimo gushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro igamije gukumira icyorezo cya Ebola, gikomeje kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo OMS yasohoye kuri uyu wa Gatatu, Dr Tedros yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga ku nzego zose mu gutanga amasomo ku bijyanye na Ebola n’uburyo bwo kuyikumira.

Ati “Turashima ibyemezo bimaze gufatwa kandi turemeza ko kugeza ubu nta Ebola iragaragara mu Rwanda, nubwo hari urujya n’uruza ruri hejuru hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi.”

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gushyiraho Ikigo cyihariye mu kuvura Ebola giherereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, ndetse rwahuguye abantu 23 657 barimo abaganga, abaforomo, abakozi bo mu mavuriro, polisi, abakozi ba Croix Rouge n’abajyanama b’ubuzima.

Harimo kandi no gukingira abakora muri serivisi z’ubuzima mu bice bifite ibyago byinshi byo kuba byakwinjirwamo Ebola n’imyitozo inyuranye ku buryo bwo gufasha uwayanduye.

Ubu ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC unyuze i Goma, hashyizwe uburyo bwihariye mu gusuzuma abaturage umuriro nk’ikimenyetso cy’ibanze cya Ebola, bagakaraba intoki ndetse bagahabwa ubutumwa bwo kuyirinda.

U Rwanda kandi rwashyizeho ikigo cyihariye gishobora kwakira abantu bagaragayeho Ebola, hamwe n’ahantu 23 harimo gutegurwa hashobora gushyirwa akato k’abatahuweho iyi ndwara mu bitaro bitandukanye mu turere 15 dutandukanye.

Dr Tedros yakomeje ati “U Rwanda rwashyize ubushobozi bwinshi mu kwitegura guhangana na Ebola. Ariko igihe cyose iki cyorezo gikomeje kwibasira RDC, hari ibyago byinshi ko cyakwinjira no mu bihugu bituranye. Turasaba umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira aka kazi k’ingirakamaro.”

Mu kwirinda Ebola, abaturage bashishikarizwa kwita ku isuku bakanirinda gusura cyangwa gusurwa mu ngo no mu materaniro n’abaturuka ahavuzwe icyo cyorezo.

Basabwa kandi kwirinda gukorera ingendo ahavuzwe Ebola, kwihutira kwisuzumisha umuriro ku muntu wese uturutse ahavuzwe Ebola, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi cyangwa ibikoresho byakoreshejwe n’umuntu wanduye cyangwa wishwe na Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage guha Polisi amakuru y’ahakekwa Ebola bahamagara nimero itishyurwa ya 112 no kuri Minisiteri y’Ubuzima ku 114, ubuyobozi cyangwa abajyanama b’ubuzima.

Inzego zitandukanye zikomeje kugenzura iki cyorezo ngo kitagira ahantu na hamwe cyinjirira mu Rwanda nyuma yo kugera muri Uganda. Mu mezi 11 kimaze guhitana abantu hafi 1700 muri RDC.