Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangaje ko mu rwego rwo kurengera ahazaza h’iki kigo no kwirinda guhagarika abakozi, cyafashe ingamba zirimo kugabanya imishahara mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ni imyanzuro ishingiye ku cyemezo Guverinoma y’u Rwanda iheruka gufata cyo gufunga imipaka n’ingendo mpuzamahanga hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira Isi.
Ni icyemezo cyafunze isoko y’inyungu ya RwandAir, mu gihe ikigo gikomeza kubaho, ku buryo byari ngombwa ko hafatwa ingamba zatuma gikomeza kubaho, ibintu byazongera kumera neza, ingendo zigasubukurwa.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, RwandAir, yavuze ko gusigasira ahazaza h’iki kigo, “yafashe ingamba zitandukanye z’igihe gito mu kugabanya amafaranga ikoresha, harimo no kugabanya imishahara y’abakozi.”
Ubutumwa bwohererejwe abakozi bose, bugaragaza ko ibyemezo byafashwe harimo ko abayobozi bakuru ba RwandAir barimo Umuyobozi Mukuru n’umwungirije, n’abandi bayobozi b’amashami (directors), bazigomwa umushahara wabo w’ukwezi kwa Mata.
Harimo kandi ko umushahara buri mukozi atahana wagabanyijwe, uhembwa make ukazavaho 8% naho abahembwa menshi ugabanywaho 65%. Ni ibyemezo RwandAir ivuga ko yafashe nyuma yo gusesengura ingaruka zimaze kugaragara kuri iki kigo, n’urwego rw’indege rwahungabanye cyane muri ibi bihe.
Rikomeza riti “Ubuyobozi bwa RwandAir bwifatanyije n’abakozi bacu muri ibi bihe bigoye kandi buzakomeza gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo no guharanira iterambere ry’ikigo umunsi ibikorwa byasubukuwe.”
Mu zindi mpinduka zakozwe ni uko abayobora ibikorwa mu gihugu (Country Managers) batangira guhembwa nk’abayobozi bakuru b’ibikorwa (senior managers), naho abahuza ibikorwa binyuranye (station & Sales managers) bahembwe nk’abayobozi b’ibikorwa (managers).
Harimo kandi ko igihe cy’ihagarikwa ry’igihe gito cy’amasezerano y’abapilote cyongerewe, ko amasezerano yabo atari ngombwa yabaye ahagaritswe kimwe n’andi mafaranga yatangwaga ku ruhande nk’agenewe itumanaho, uretse ku bakozi bamwe.
Muri ubwo buryo kandi, abakozi basabwe kujya mu kiruhuko bemererwaga cy’umwaka, muri iki gihe cy’ihagarikwa ry’imirimo.