Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro  z’abayobozi babiri bashya muri Guverinoma barimo Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022,

Abarahiye ni Eric Rwigamba, Minisitiri ushizwe Ishoramari rya Leta na Dr Musafiri Ildefonse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

 Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, witabiriwe  n’abayobozi batandukanye  ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zinyuranye gukorana bakuzuzanya kandi bibuka ko bakorera Abanyarwanda.

Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, afite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, igenamigambi ry’imishinga n’ibindi.

Ministeri yahawe ishinzwe ishoramari rya leta rigamije inyungu.

Mu nshingano z’ayo harimo kwerekana aho leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane leta yashoye mu bigo by’ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya leta rikwiye kwegurirwa abikorera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri yari asanzwe umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida.

Ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije anaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Ubushakashatsi akora bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.