Abo muri ‘P5’ batangiye kwemera ibyaha no gusaba imbabazi

Major Mudathiru uregwa kuba mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi.

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2019, Mudathiru na bagenzi be bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye.

Mu magambo ye yagize ati “Navuga ko mbisabira imbabazi.”

Me Paola umwunganira, yavuze ko ashyigikiye ko ibisobanuro by’Ubushinjacyaha bigaragaza ko Mudathiru ibyaha aregwa abyemera, kuba nta rindi perereza bukeneye kuko ibyo bufite ari we wabibubwiye, asaba ko haba icyo yise ’procedure acceleré, ku buryo bahita baburana mu mizi bidasabye ko abanza gufungwa by’agateganyo.

Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko amategeko agena uko iburanisha rikora.

Abandi bareganwa bemeraga ko bagiye muri P5 bashutswe, kuko bamwe bavuga ko bagiye muri Congo bijejwe imirimo itandukanye irimo ubushoferi, ubuvuzi, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.