Béatrice Munyenyezi yasabye urukiko gukosora ibitaranditswe muri dosiye ye

Beatrice MUNYENYEZI n’ubwunganizi bwe mu rubanza aregwamo ibyaha bitandukanye birimo n’icyaha cya jenoside aravuga ko mu nyandiko mvugo z’abatangabuamya hari ibitaranditswe neza agasaba ko byakosorwa kugirango imigendekere myiza y’urubanza ibeho.

Urubanza rwatangiye impande zombi zibwira urukiko ko zahuye n’ikibazo cyo kutabona uko zishyira imyanzuro muri shystem ihuza ababuranyi.Ubushinjacyaha bwavugaga ko butashyize imyanzuro y’ibyo bavuga kubuhamya bwatanzwe n’abatungabuhamya kubera akazi kenshi bagize.Naho uruhande rwa Beatrice Munyenyezi rukavuga ko ikoranabuhanga ryabagoye ntibashyirira ku gihe imyanzuro yuko hari ibikwiye gukosoka mu nyandikomvugo z’abatangabuhamya cyakora byakemutse umunsi wo kuburana.

Urukiko nyuma yo kumva impamde zombi rwasanze ibyo ababuranyi bavuga bifite ishingiro hanzurwa ko ibyabaye ntawabigizemo ubushake byatewe n’ikoranabuhanga no kugira akazi kenshi ku bushinjacyaha.Urukiko rwahaye umwanya uruhande rwa Beatrice Munyenyezi uregwa ngo havugwe ibitaranditswe neza   mu nyandiko mvugo z’abatangabuhamya ngo bibe byakosoka.

Me Felecien Gashema niwe wabanje afata umwanya avuga ko habonetse amakosa arindwi mu nyandikomvugo z’abatangabuhamya.

Irya mbere ikibazo cyagaragaye ku mutangabuhamya Pascasie Munyandekwe.

Uwo mutangabuhamya Pascasie ngo yarabajijwe abakobwa bane bo Kwa Bihira bahungiye kuri Hotel Ihuriro uko baje kuhava?

Uwo mutangabuhamya Pascasie ngo yasubije ko babasize muri hotel, umwe muri bo bahasize bavuganye uba i Burayi amubwira ko bahakuwe n’Inkotanyi uwo mutangabuhamya yongeyeho ko yanamubwiye ko atazashinja cyangwa ngo ashinjure ariko bitanditswe.

Me Gashema akomeza avuga ko ubuhamya bwa Jean Damascene Munyaneza yabajijwe ngo yibuka nka bangahe? Nta gisubizo cyanditswe kandi cyarasubijwe.

Me Gashema yavuze ko mu buhamya bw’umutangabuhamya wahawe amazina ya VAZ 035 Beatrice Munyenyezi yamubajije ati”Nyakubahwa mutangabuhamya mwatubwira niba mwarimusanzwe muzi, Claire,Agnes na Aloysia? Maze mutangabuhamya nawe mugusubiza avuga ko yaraziranye na Aloysia nyuma ya Jenoside ariko atariko byanditswe.

Me Gashema kimwe n’ibindi bo babonye aravuga ko biramutse bikosowe byafasha mu migendekere myiza y’urubanza.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko iyo myanzuro y’ibitaranditswe neza babibonye uwo munsi bityo bahabwa umwanya bakazabyigaho bakabona icyo kubivugaho.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ko impande zose zingana kandi ziba zigomba kugira icyo zivuga uruhande rw’Ubushinjacyaha bukwiye guhabwa umwanya rukazabona icyo ruvuga kubyo ubushinjacyaha buvuga ko bitanditswe.Ikindi cyavugiwe mu rukiko nuko hari umutangabuhamya wagarutsweho n’impandezombi urukiko rwibwirije kumutumiza maze nawe ntiyabemerera kubera impamvu avuga ko agira ihungabana.

Mugusubiza urukiko yagize ati”Sinabasha gutanga ubuhamya kuko nahungabanye kugeza n’ubu mfata imiti bitewe niryo hungabana rituruka ku ngaruka natewe na jenoside yakorewe abatutsi 1994 ngira impungenge ko bishobora kongera kungiraho ingaruka”

Béatrice Munyenyezi w’imyaka 53 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Amarica ngo ahaburanire, ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya leta y’abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.

Uyu shalom Ntahobari n’umubyeyi we Pauline Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya jenoside bakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose muri gereza.

Béatrice Munyenyezi ari kugororerwa mu igororero rya Mageragere mu mujyi wa Kigali aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya jenoside, gutegura no gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’ibindi.

Uregwa ariwe Béatrice Munyenyezi aburana abihakana, aburanishwa n’urukiko rwisumbuye rwa Huye akaba yunganiwe na Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 13/07/2023.

Theogene NSHIMIYIMANA