Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’
Bitarenze none tariki 17 z’ukwezi kwa gatanu NSABIMANA Callixte uzwi nka Sankara araba yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Sankara wavugiraga umutwe uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda FLN, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Akaba yeretswe itangazamakuru.
Mu cyumba cy’inama cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ku cyicaro cyarwo ku Kimuhurura, abayamakuru b’imbere mu gihugu n’abo hanze bari bategereje n’amatsiko menshi kubona Nsabimana Callixte.
Nyuma y’isaha n’igice bategereje, mu mapingu, aherekejwe n’abapolisi babiri bambaye impuzankano, umuvugizi wa RIB n’umwunganizi we mu mategeko, Sankara yinjiye mu cyumba aho yari ategererejwe, mu ishati y’ubururu bw’ijuru, amataratara y’irabura, Nsabimana Callixte yamaze iminota itageze mu icumbi imbere y’itangazamakuru yacishagamo agaseka akanararanganya amaso mu nguni zose z’icyumba.
Yasohowe ntacyo avuze. Yarinze ava mu cyumba nta cyo atangaje, yavugirwaga n’umwunganizi we.
Me Nkundabarashi Moise wunganira Sankara, yavuze ko umukiliya we ameze neza mu rwego rw’ubuzima, kandi ko icyo agenerwa n’amategeko cyose kugeza ubu akibona.
Me Moise yagize ati“Afite ubuzima bwiza, ibyo agomba kubona byose arabibona ku buryo ntekereza ko icyo kibazo cy’uko yaba hari uburwayi afite ntagihari…afunze mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’ibyo umuntu wese ukurikiranywe n’ubugenzacyaha akenera arabibona.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha narwo rwifashishije ingingo z’amategeko, rwagaragaje ko kugeza ubu nta kosa ryakozwe mu rugendo rwo gufata no kwitegura kugeza Nsabimana Callixte unazwi nka Sankara imbere y’ubutabera.
Modeste Mbabazi avugira RIB yagize ati “Uburyo afunze ntabwo binyuranije n’amategeko …Kuva twabatangariza y’uko Nsabimana Callixte tumufite ntabwo iminsi 90 yari yashira.”
Abajijwe uko Nsabimana Callixte Alias Sankara yafashwe n’aho yafatiwe, Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yirinze kubivuga.
Agira ati “Kubabwira ngo yafashwe ate, yafatiwe he, byagenze gute, ni ibintu ubugenzacyaha bugikoraho, bikiburanwaho…”
Sankara yumvikanye ku bitangazamakuru mpuzamahanga avuga amatwara y’umutwe uvuga ko u Rwanya leta y’u Rwanda, kandi akemera ko umutwe avugira ari wo wari inyuma y’ibitero byagabwe ku Rwanda mu majyepfo mu bihe bitandukanye.
Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu yagiriye mu ntara y’amajyaruguru n’iburengerazuba, yongeye kuburira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda aho baba bari hose ko bazahura n’akaga gakomeye. Aha, Perezida Paul Kagame yari mu karere ka Burera.
Yagize ati “Bariya bose mujya mwumva bari ku maradio, kuri internet baraho bavuga ubusa, bariya ntibazi ibyo bavuga, ntibazi icyo bakinisha.”
RIB ivuga ko Sankara yafashwe n’u Rwanda tariki 13 z’ukwezi kwa Kane, ariko amakuru y’uko u Rwanda rumufite yatangajwe tariki 30 z’ukwezi kwa kane atangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr.Richard Sezibera.
Ubugenzacyaba butangaza ko bitarenze none tariki 17 Gicurasi Nsabimana Callixte ashyikirizwa ubushinjacyaha.
Inkuru ya Tito DUSABIREMA