Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki Basket muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika NBA, ryashyize hanze abakinnyi banyuma bazahatanira ibihembo mu byiciro bitandatu, gusa ntihagaragayemo Stephen Curry na Kawhi Leonard wa Toronto Raptors.
Muri ibyo byiciro birimo icya NBA Most Valuable Player, cy’umukinnyi witwaye neza muri rusange, icya NBA Rookie Player, cy’umukinnyi mushya witwaye neza, icya NBA Sixth Man Award, cy’umukinnyi ukina neza asimbuye, NBA Defensive Player of the Year, ukina neza yugarira, umutoza mwiza n’icy’Umukinnyi wivuguruye, NBA Most Improved Player.
Abazatsinda bazatangazwa mu birori byo gutanga ibihembo bya NBA bitegurwa na Kia bizaba kuwa mbere, tariki ya 24 z’ukwa Gatandatu, mu mujyi wa Los Angeles.
Aba bakinnyi n’abatoza bashyirwa mu byiciro bagendeye ku matora y’abakurikiranira hafi uyu mukino wa Basket n’abanyamakuru.
Kia NBA Most Valuable Player
Giannis
Antetokounmpo, Milwaukee Bucks
Paul George, Oklahoma City Thunder
James Harden, Houston Rockets
Kia NBA Rookie of the Year
Deandre
Ayton, Phoenix Suns
Luka Dončić, Dallas Mavericks
Trae Young, Atlanta Hawks
Kia NBA Sixth Man Award
Montrezl
Harrell, LA Clippers
Domantas Sabonis, Indiana Pacers
Lou Williams, LA Clippers
Kia NBA Defensive Player of the Year
Giannis
Antetokounmpo, Milwaukee Bucks
Paul George, Oklahoma City Thunder
Rudy Gobert, Utah Jazz
Kia NBA Most Improved Player
De’Aaron
Fox, Sacramento Kings
D’Angelo Russell, Brooklyn Nets
Pascal Siakam, Toronto Raptors
NBA Coach of the Year
Mike
Budenholzer, Milwaukee Bucks
Michael Malone, Denver Nuggets
Doc Rivers, LA Clippers
Amanota yanyuma y’abatsinze azashyirwa ku rubuga rwa internet pr.nba.co mu ijoro ryo gutanga ibihembo.


Giannis Antetokounmpo wa Milwaukee Bucks ashobora kuba MVP