Imvugo ishyamba no gutwika ntiyanyuze Gacinya na Prosper bahisemo kwitabaza RIB

Mu kiganiro Gacinya wahoze ayobora Rayon Sports yahaye Flash kuri iki Cyumweru tariki 30 Nzeri yavuze ko atishimiye umwanzi wa Rayon Sports kandi ko mu gihe yayoboraga iyi kipe yarayitakajeho byinshi.

Gacinya yagize ati “Mu myaka namaze muri Rayon Sports kuva za 2009 nta muntu n’umwe nzi wagiye ku buyobozi akavaho adatakajemo ibintu byinshi cyane. Ntabwo warukwiye kumubonamo rero umwanzi, nta n’ubwo wagakwiye kumubona mu ndorerwamo y’ishyamba ngo umutwike nk’uko twumvise byakanguriwe abantu.”

Muri iki kiganiro Gacinya yasoje asaba abafana n’abakunzi ba Rayon Sports gushyira hamwe bakirinda amatiku hagamijwe gushyira imbere ubumwe bw’ikipe biri mu bizayigeza ku musaruro mwiza.

Imvugo ya Sadate Munyakazi yumvikanyemo guhashya no gutwika ishyamba ntiyanenzwe na Gacinya gusa kuko Muhirwa Prosper visi perezida wa kabiri wa Rayon Sports nawe yatangaje ko aza kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba arirwo rukemura iki kibazo.

UWIRINGIYIMANA Peter