Mu bice binyuranye mu murenge wa Kigali uherereye mu karere ka Nyarugenge, bamwe mu bakora isuku bavuga ko aka kazi bakora batakabonamo inyungu, bitewe n’uko bashobra no kumara amezi 3 badahembwe.
Abaganiriye n’umunyamakuru wa Flash bamubwiye ko ubu baheruka guhembwa mu kwezi kwa 7.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali buvuga ko iki kibazo butari bukizi, ariko ngo bagiye kugikurikirana mu cyumweru kimwe bakazaba bamaze kukibonera umuti.
Abagenda n’abatembera mu mujyi wa Kigali yaba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ntawe ugenda atagize icyo avuga ku isuku iri muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda.
Iyi suku iri mu byatumye umujyi wa Kigali wamamara ku isi mu mijyi ya mbere irangwamo isuku.
Iyi suku ni umusaruro w’akazi katoroshye gakorwa kuva mu masaha y’igitondo kugera mu mugoroba.
Nyamara ariko abagakora bavuga ko karimo imvune ikomeye, kuko bagahera ku isaha ya saa cyenda z’igitondo, bakageza ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
N’ubwo aka kazi kagoye ariko bamwe mu bakora iyi suku bavuga ko ntacyo byari bibatwaye, babaye bishyurirwa igihe.
Umwe yagize ati “Aka kazi dugatangira nka saa cyenda bugiye gucya tukakarangiza saa kumi(z’umugoroba). Aka kazi tugakoresha imbaraga nyinshi cyane. Ubu ikibazo dufite ni icy’umushahara ntago duhembwa neza. Duheruka guhembwa ay’ukwezi kwa Karindwi, ubundi baduhemba ukwezi kumwe amezi atatu arangiye, ugasanga ayo mafaranga ntacyo atumeriye kubera amadeni umuntu aba afite.”
Mugenzi we yunzemo ati “Ikibazo tugira ni uko tudahembwa, akazi tugira ntacyo katubwiye pe! Nk’ubu umuntu aba munzu akodesha, afite abana yishyurira ishuri, kandi nk’ubu duheruka guhembwa mu kwezi kwa karindwi. Ubuse urumva hari iterambere ririmo.”
Aba bavuga ko aya mafaranga ntacyo abamarira kuko baba bafite amadeni menshi bakaba bifuza ko bajya bishyurirwa ku gihe, dore ko n’ubu baheruka umushahara w’ukwezi kwa karindwi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Niyibizi Jean Claude avuga ko iki kibazo cy’uko abakora isuku mu murenge ayobora badahemberwa igihe atari akizi, ariko mu cyumweru kimwe gusa kizaba cyabonewe umuti.
Yagize ati “Iki kibazo ni ikibazo twavugana n’umuyobozi w’iyo kompanyi, tukareba wenda ikibazo yagize. Yaba atariyanishyurwa ku rwego rw’akarere tukaba twanamufasha gukora ubuvugizi, kugira ngo amafaranga abe yaboneka ahembe abakozi. Turagikurikirana mu cyumweru kimwe turaba twamenye uko giteye.”
Abasukura umuhanda n’inkengero zawo mu murenge wa Kigali, bahembwa ibihumbi mirongo ine ku kwezi(40,000).
N’ubwo bavuga ko aya mafaranga atajyanye n’imvune bahura nayo mu kazi, ariko bavuga ko aramutse aziye igihe byabafasha gukemura ibibazo byo mu ngo zabo bakaba banashaka imishinga yabateza imbere.
Yvette Umutesi