Abanyarwanda barasabwa kwisuzumisha hakiri kare Kanseri y’ibere

Abaganga b’inzobere mu kuvura Kanseri y’ibere baraburira abantu kwisuzumisha vuba igihe batangiye kubona ibimenyetso by’iyi ndwara.

Iyi Kanseri y’ibere yibasira n’ubundi abigitsina gore kenshi kuko mu bantu 100 bayirwaye umugabo umwe niwe ishobora kwibasira.

 Dr. Ntirenganya Faustin inzobere mu kubaga Kanseri y’ibere akaba akorera mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK arasobanura bimwe mu bimenyetso byayo.

Yagize ati “Ikimenyetso k’ingenzi ni ukugira ikibyimba mu ibere, ariko si icyo cyonyine hari n’ibindi bigenda bishamikiraho nko kubabara cyangwa se guhindura uruhu ukabona ibere ntirigisa nk’uko ryasaga. Twebwe nk’abafite uru rwirabura biragora kumenya niba uruhu rwahindutse ariko nk’abantu b’inzobe cyangwa ari umwera byo biragaragara.”

“Ibindi bishoboka ni ukubona imoko igenda iba ntoya cyangwa isubirayo , ukabona amazi , amaraso, amashereka asohoka mu ibere kandi utonsa icyo kiba ari ikimenyetso cy’uko wajya kwa mugana bakakurebera.”

Inzobere mu kubaga Kancer y’ibere waturutse mu bwongereza Dr. Biku Sunimal Ghosh, akaba ari umwe mu baganga bazanywe mu Rwanda n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ avuga ko abarwaye Kanceri y’ibere muri Afurika baba bafite amahirwe make yo kubaho imyaka myinshi nyuma yo kuvurwa kubera gutinda kwivuza no kubura ubuvuzi bukwiye.

Ati“Ubushakashatsi bwa vuba bwerekana ko hafi 40% by’abagore bashobora kubaho  imyaka itanu gusa  nyuma yo guhabwa ubuvuzi, mu gihe aho nturuka mu burayi na Amerika 90% bashobora gukomeza kubaho, kubera iki icyo kinyuranyo? Kimwe mu byerekanywe n’ubushakashatsi butandukanye ni uko abarwayi bajya kwa muganga batinze kandi ntibanabone ubuvuzi bukwiye.”

U Rwanda rufite umuganga umwe w’inzobere mu kubaga Kanseri y’ibere uretse  ko hari n’abandi babikora mu buryo bwo kubaga rusange mu bitaro 10 hirya no hino mu gihugu.

Pasiteri NTAVUKA Osée ukuriye umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ ukunze kuzana mu rwnda  abaganga mpuzamahanga gutanga ubufasha mu Rwanda avuga ko umwaka utaha abaganga uwo muryango uzana mu Rwanda bazikuba inshuro nyinshi.

Ati “ Abaganga tuzanye ubu ngubu muri uku kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi mi abaganga icumi, ariko ubundi mu kwezi kwa gatatu niho haza benshi twazanye abaganga 45. Nanone mu kwa gatatu ku mwaka utaha turateganya ko twazazana abaganga ijana.”

Mu gihe abo baganga bamara mu Rwanda uretse kuvura abarwayi banasiga bahuguye bagenzi babo b’imbere mu gihugu kandi bakanasiga ibikoresho n’imiti mu gihugu.

Muri uku kwezi kwa cyenda abaganga baje mu Rwanda ni abavura Kanseri y’ibere, Umwingo, Ibibyimba byo mu mutwe, Izifata mu mihogo, mu mazuru no mu matwi ku buntu.

Tito DUSABIREMA