Impunzi u Rwanda rwemeye kwakira, 66 zageze i Kigali

Leta y’u Rwanda yakiriye itsinda rya mbere ry’impunzi 66 zirimo abana n’urubyiruko ziturutse mu gihugu cya Libya ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro.

Zimaze kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, izi mpunzi zahise zinjira muri bisi zari zateguwe zerekeza mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera

Zacyiriwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ‘UNHCR’.

Guverinoma Y’u Rwanda ivuga ko mu byumweru biri imbere, u Rwanda ruzakira izindi mpunzi zimaze igihe zifungiye muri Libya.

Kuri uyu wa Kane itsinda rya mbere ryavuye mu nkambi zabagamo i Tripoli ryerekeza Misrata ku kibuga cy’indege rikomereza i Kigali.

Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ‘AU’ n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Ibikubiye mu masezerano yasinwe hagati y’u Rwanda na AU ndetse na UNHCR, ni uko Leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.