Sena yemeje Kayitesi Alice nka Guverineri mushya w’Amajyepfo

Inteko Rusange ya Sena yemeje Kayitesi Alice wasabirwaga kwemezwa ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asimbuyeho Gasana Emmanuel uherutse guhagarikwa, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ku isuzuma yakoze kuri dosiye ye.

Mu nteko rusange yo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Dushimimana Lambert, yavuze ko mu kiganiro bagiranye na Kayitesi, yemeye ko azashyira mu bikorwa inshingano zose z’intara, afatanya n’inzego asanze zirimo n’iz’umutekano kugira ngo bateze imbere Intara y’Amajyepfo.

Ikindi ngo azakorana n’Uturere cyane hagamijwe gushyira mu bikorwa inshingano yo kutugira inama zafasha mu kunoza imikorere n’imikoranire.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: