Ibigo by’umutekano mvamahanga byemerewe gukorera mu Rwanda

U Rwanda rwatangaje ko ibigo by’abikorera mvamahanga bitanga serivise z’umutekano bigiye kwemererwa gukorera mu gihugu . Ni ibikubiye mu mushinga w’itegeko rishya rigenga serivise z’umutekano zitangwa n’abikorera.

Inteko ishingamateko umutwe w’abadepite imaze igihe yemeza ingingo ku yindi umuhsinga w’iri tegeko rishya rigenga serivise z’umutekano zitangwa n’abikorera.

Imwe muri zo ni nk’iyo uko  ushaka gutangiza ikigo gitanga serivisi zumutekano azajya abisaba Polisi nayo imare iminsi 60 imukorera igenzura, nyuma imuhe uburenganzira bwo kujya gusaba icyangobwa cyo kwiyandisha muri RDB.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: