Abaturage bagaragaje umuti wavugutirwa ikibazo cy’imbuto zikomeje gukosha ku masoko

Hari abaturage basanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera ibiti by’imbuto ziribwa, byaba na ngombwa ibiteye ku mihanda by’imitako bigasimbuzwa iby’imbuto.

Ibiciro by’imbuto ziribwa ku masoko yo mu Rwanda byakomeje gutumbagira ariko byahumiye ku mirari, ubwo imipaka ya bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda yafungwaga, imbuto zavaga muri Ibyo bihugu zikabura ku isoko ry’u Rwanda.

Hari abaturage basanga icyo kibazo cyabonerwa umuti igihe abanyarwanda bagira umuco wo gutera ibiti by’imbuto, ndetse byaba na ngombwa bimwe mu biti by’imitako biteye ku mbibi z’imihanda bigasimbuzwa ibiribwa imbuto.

Hari uwagize ati“Ikibazo ni uko abakeneye imbuto ari benshi, noneho imbuto zikaza ari nkeya…urebye uburebure bw’imihanda iri mu gihugu cyacu yose, ugiye uyishyiraho imbuto byakemura ikibazo kinini cyane. Ibiciro byagabanuka.”

Mugenzi we ati “Imbuto zirahenze, baramutse bateye imbuto nyinshi abantu bagakangurirwa gutera imbuto byakoroha. Imbuto zikagura amafaranga make aho kugira ngo batere ibi biti bisanzwe. Yego nabyo ni byiza kuko biduha akayaga…ariko bibaye ari iby’imbuto zaboneka cyane, kuko ibiti biri ku mihanda nabyo ni byinshi.” 

Ihuriro ry’abahinzi bibumbiye mu rugaga Imbaraga naryo ribona icyuho mu gutera ibiti by’imbuto mu Rwanda, ubuke bwabyo bukaba bugira ingaruka ku biciro by’imbuto.

Bwana Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga nawe asanga ibiti by’imbuto bikwiye kongerwa, kandi n’ingemwe zabyo zikegerezwa abaturage ndetse n’ibiciro byazo bikoroshywa.

Yagize ati “Buriya mu by’ukuri zirahenze kuko buriya nk’igiti cya avoka kiri hagati y’amafaranga 500 n’amafaranga 100, igiti cy’umwembe cyo gisa n’aho gihenze cyane. Ariko impamvu bigihenze ni uko bikorwa na bacye, igihe byakozwe n’abantu benshi igiciro cyagabanuka.”

Munyakazi yakomeje agira ati “Icya kabiri ni uko muri serivisi leta yegereza inzego z’ibanze, hakwiye kwiyongeramo imbuto ziribwa ku buryo umuntu wese uzikeneye, yazibona ku buryo bworoshye.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko kizakomeza kongera ingemwe z’ibiti biribwa, imbuto kandi zikagezwa ku baturage ari Nako bakangurirwa kuzitera.

Bwana Nshimiyimana Spridio ni umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’amashyamba.

Yagize ati “Aho kugira ngo ushyire nk’umukindo imbere iwawe mu rugo, washyiramo igiti cy’avoka cyangwa icy’umwembe. Ibyo rero tugenda tubikangurira abaturage kubikora, no ku mihanda buriya hari aho dutera ingemwe z’ibiti biribwa imbuto bitewe n’uko zabonetse, iyo zihari turazitera cyangwa tukaziha abaturage bakazitera.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba  kivuga ko muri uyu mwaka wa 202, cyateguye ingemwe z’ibiti zigera muri miliyoni 43 zigomba guterwa ku butaka bw’u Rwanda, muri izo ngemwe iz’ibiti biribwa imbuto zisaga miliyoni 2 zikazahabwa abaturage mu turere dutandukanye nta kiguzi.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba nibura muri buri rugo haba hateyemo ubwoko 3 bw’ibiti biribwa imbuto.

Tito DUSABIREMA