Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’abatishoboye mu Murenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare bavuga ko bahawe ibigega bitagira imireko none nta mazi babona.
Muri Mata 2021 nibwo abaturage bakennye kurusha abandi mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare, batujwe mu Mudugudu wa Ryabega akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.
Nyuma yuko bari bamaze kubakirwa izi Nzu, bahawe ibigega kugira ngo amazi aziturukaho ajyemo bayakoreshe.
None umwaka uri hafi gushyira, ibi bigega bitarashyirwaho imireko kugira ngo babone amazi.
Uwitwa Safari Steven aragira ati “Ikibazo dufite batuzaniye ibigega babishyira aha, kuva icyo gihe kugeza ubu ntibongeye kugaruka. Ntabwo tuzi ikibazo cyabaye. Ikibazo ni ukutagira imireko nta nubwo byubakiye biraho gusa.”
Aba baturage baravuga ko bari biteze ko ibi bigega byaborohereza mu kubona amazi, none byababereye ihuririzo rikomeye kuko bavomao ku idamu rya Rutaraka bakoresheje isaha kugira ngo bagereyo.
Barasaba gushyirirwaho imireko kugira ngo boroherwe no kubona amazi.
Uwitwa Manishimwe Emeline aragira ati “Dufite ingaruka zuko tutarimo kubona amazi kandi dufite ibigega, amazi ni ikibazo tuvoma ku idamu dukoresheje isaha kandi ibigega biri aho. Amazi y’imvura apfa ubusa kandi ariyo twakagombye gukoresha. Turasaba ko badushyiriraho imireko kugira ngo tubone amazi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko buzi iby’iki kibazo ndetse ko harimo gukorwa ibarura ry’ibi bigega kugira ngo hashyirweho imireko.
Umuyobozi w’Aka Karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere by’abaturage Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko mu minsi mike baratangira gushyira imireko kuri ibi bigega.
Aragira ati “Yego ni ibigega byatanzwe na World Vision, hari ikipe yacu irimo kubarura ibi bigega kigira ngo dushyireho imireko. Mu minsi mike rero turaba twatangiye gushyira imireko kuri ibyo bigega.”
Kugeza ubu bimwe muri ibi bigega byashyizwe kuri izi nzu z’abatishoboye byatangiye kwangirika.
Icyakora abagikomeye batangiye gushyiraho imireko y’amabati nubwo bavuga ko hazamo amazi macye.
Ntambara Garleon