Bamwe mu bafite ubumuga bukomatanyije barasaba leta kubigisha ururimi rwo gukorakoranaho kugira ngo babashe kwandika no gusoma inyandiko zitandukanye.
Naomi UWIZEYIMANA ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 28, atuye mu karere ka Gisagara afite ubumuga bukomatanije, bivuze ko afite ubumuga bwo kutabona, kutumva no kutavuga icyarimwe, akoresha ururimi rw’amarenga rwo gukorakoranaho ariko afite imbogamizi z’uko atazi gusoma no kwandika uru rurimi rw’amarenga.
Aragira ati “Ntabwo dushobora gusoma ngo tumenye amakuru kubera niyo tugiye mu nama cyangwa se mu mahugurwa ibintu twize dushobora kubyibagirwa ariko tubaye tuzi urwo rurimi bishobora kudufasha natwe tukajya dusoma tukamenya cyangwa tukajya tunasoma ibitabo bibiri ni ikibazo rwose ariko sinzi niba leta yarabyanze.”
Ibi bimugiraho ingaruka zo kuba adashobora kuba yasoma ibinyamakuru cyangwa inyandiko zitandukanye, ntabwo ashobora kuba yataanga ibitekerezo bye mu nyandiko.
Uwizeyimana arasaba leta kubegereza ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gusoma no kwandika mu marenga kugira ngo nabo babashe kugerwaho na serivise zitandukanye kimwe n’abandi.
Aragira ati “Iki kibazo mu byukuri amashuri yo ntayo , hari ihezwa ry’uko abafite ubumuga bukomatanije twebwe ubwacu nta mashuri ahari yacu yihari kandi unarebye hari ikibazo cy’ihana hana amakuru ku buryo natwe ubwacu harimo abanyamuryango batazi ururimi rw’amarenga yo mu biganza.”
Perezida w’umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije Bwana Jean Marie FURAHA avuga ko hakiri icyuho mu bantu bafite ubumuga bukomanije ku kumenya ururimi rw’amarenga ngo kuko hari n’abatizi urw’ibanze rwo gukorakoranaho kubera ko nta mashuri yabo ahari.
Furaha arimo gukoresha ururimi rwo gukorakoranaho undi agasemura.
Aragira ati “ Turategura ko umubare wa kwiyingera ariko tugasaba leta n’abatanyabikorwa bayo kugira ingengo y’imari yihariye bagenera iki cyiciro kubera yuko gifite ibyo gikeneye byihutirwa kandi bigaragara ko bidakozwe vuba hari uwo twasiga inyuma kandi intego yacu ari ukutagira numwe usigara inyuma ”
Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda NCPD buravuga ko iki ari ikibazo kuko ibikoresho byo kwigishirizaho abafite ubumuga bukomatranije ari bike ndetse n’ababifiteho ubumenyi abaka bakiri bacye.
Icyakora Perezida w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda Bwana Niyomugabo Romalisi avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu bafatanyabikorwa ndetse na Leta kugira ngo bacyemure iki kibazo.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona icyarimwe bagera ku 167, abagera kuri 50 muri aba nibo bazi ururimi rwo gukorakoranaho.
Buri umwe agomba kuba afite umufasha muri uru rurimi bita umugide.
NTAMBARA Garleon