Urubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi ba ADEPR rwongeye gusubikwa

Urukiko rw’Ubujurire rwa Nyarugenge  rwongeye gusubika urubanza ruregwamo abari abayobozi ba ADEPR, barimo uwari umuvugizi wayo Bishop Sibomana Jean, bakurikiranyweho kunyereza arenga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022.

Abarewa barimo uwari umuvugizi wayo Bishop Sibomana Jean, Pasteur Muyehe Leonard na Mutuyemariya Christine wahoze ari umubitsi wa ADEPR, kuri ubu utuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wakomeje kuburana yifashishije ikoranabuhanga n’abandi bantu umunani bareganwa.

Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga angana na 5.185.158.995 Frw, nk’uko byemejwe na raporo y’igenzura ry’umutungo yakozwe na BDO Rwanda.

Iyi raporo yagaragaje ko inguzanyo ya kabiri yasabwe muri BRD itari ikenewe, kuko amafaranga yari yasabwe mbere yari ahagije kugira ngo arangiza imirimo y’ubwubatsi no kugura ibikoresho byari bikenewe, mu mirimo yo kurangiza  kubaka Dove Hotel ariko babirengaho basaba inguzanyo ya kabiri.

BRD yabanje kuvuga ko ayanyerejwe ari miliyari eshatu nyuma haza gukorwa igenzura basanga ari miliyari 2 na miliyoni 600, nyuma raporo ya BDO igaragaza ko zari miliyari zirenga Eshanu.

Ikindi cyagaragajwe muri uru rubanza ni uko hari ideni rya miliyoni 900, ADEPR yari ifite muri Banki ya Kigali riza kugurwa na BRD, ariko rikaba ritari ryashyizwe muri Dosiye.

Nyuma yo kumva abahagarariye BRD mu rubanza, umucamanza mu rukiko rw’ubujurire rwa Nyarugenge, yategetse ko urubanza rusubikwa rugasubukurwa tariki ya 27-28 Ukwakira 2022.

 Icyakora inteko iburanisha yahise isigarana abahagarariye BRD ku mpamvu zitamenyakanye, ariko bikekwa ko bifitanye isano n’aya mafaranga yagaragaye atari muri dosiye.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad