Abaturarwanda mu ngeri zinyuranye bafite icyizere ko vuba aha umubano w’u Rwanda n’u Burundi urasubira nka mbere

Bamwe mubaturarwanda baravuga ko bafite ikizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu minsi ya vuba urasubira kuba mwiza nkuko byahoze bakurikije ibiganiro bimaze igihe bihuza inzego nkuru z’ibihugu byombi.

Muri  2015 Umubano w’u Rwanda n’u Burundi nibwo wajemo agatotsi, ubwo hageragezwagaumugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’uwo mugambi ariko rubihakana rwivuye inyuma.

Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri  2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi, ndetse abantu mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko hari icyizere ko vuba aha ibihugu byombi bizagirana imigenderanire n’ubuhahirane nk’uko byahoze, ubwo bamenyaga amakuru y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye  mu biro bye Village Urugwiro yakiriye itsinda ry’Abarundi bayobowe na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, tariki 10 Mutarama 2022.

Dr Ismael Buchanan Impuguke mububanyi n’amahanga ati “Kumva ko hari intumwa ya Perezida Ndayishimiye yagiye mu biro bya nyakubahwa Perezida w’u Rwanda, intumwa iba ari intumwa. Ubutumwa aba yatanze, yagejeje kuri nyakubahwa Perezida ni ubutumwa bukomeye, ni ubutumwa bw’abanyarwanda, ni ubutumwa bw’igihugu cy’u Burundi kubanyarwanda. Ibi rero ni ukwerekana ko u Rwanda n’u Burundi bashyize hamwe mu bushake bwo gutsura umubano hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi, ariko ntabwo ari n’igitangaza. Wibuke ko na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yigeze kujya mu Burundi igihe bizihizaga isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi. Kiriya ni ikimenyetso gikomeye.”

Alex Nizeyimana  Impuguke mububanyi n’amahanga ati “ Kandi unakurikije uko abakuru b’ibihugu babyivugira, wumva ko hari icyo cyizere. Ntibabivuga byanze bikunze badafite uko babivuganye, niyo baba batahamagaranye, bafite byanze bikunze uburyo bwo gutumanaho. Babivuga bafite icyo bashingiraho.”

Bamwe mubaturarwanda nabo bagaragaza ko bafite icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi, mugihe cya vuba uraza gusubira uko wahoze, bakurikije ibiganiro bigenda bihuze inzego nkuru z’ibihugu byombi.

Umwe ati “Ni ibintu twishimiye cyane! kandi n’ababanyi b’abaturanyi b’u Burundi bateye iyo ntambwe bazi ko hari ibyo babura nk’uko natwe hari ibyo tubura. Buriya bitewe n’ibiganiro byavuyemo icyo cyizere cyashoboka ko imipaka yafungurwa.”

Undi ati “Dufite icyizere ko ibintu bishobora kuzajya muburyo, kubera ko urumva nyine ko Perezida w’u Burundi yoherereje ubutumwa Perezida wacu w’u Rwanda.”

Aberebera ibintu ahirengeye by’umwihariko abahanga muri Politiki mpuzamahanga, bagaragaza ko uko byagenda kose ngo abanyarwanda n’abarundi  bagomba guharanira icyibahuza kurusha ikibatanya.

Dr Ismael Buchanan  ati “Uko byagenda kose tugomba kubana n’Abarundi kandi n’Abarundi bagomba kubana n’Abanyarwanda. Tureke n’amateka aduhuje, turi no mubihugu bya EAC, turahurira mubihugu by’akarere k’ibiyaga bigari. Ibyo rero kongera kubyutsa umubano  hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ni ikintu gikomeye cyane.”

Alex Nizeyimana  ati “ Ubundi ntekereza ko Perezida w’u Burundi niwe wavuze ati hari igitabo bagomba gusoma bagahindura page, bakandika ibishyashya. Ntekereza ko buriya yacaga amarenga ko ari ugusesengura ngo ubundi umubano mubi waturutse he? Ese aho waturutse byari bifite ishingiro? Hanyuma hagaterwa indi ntamwe ivuga ngo none se tuzakomeza gutya ko ibihugu byacu ntakizimukira ikindi tuzakomeza guturana?”

Usibye ibiganiro bimaze guhuza inzego nkuru z’u Rwanda n’u Burundi,ikindi kigaragazwa nk’igishamangira icyizere cyo kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Bubundi umaze imyaka hafi irindwi urimo agatotsi, ni uko u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara uburwanya, n’u Burundi bugashyikiriza u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, bari baherutse gufatirwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Daniel Hakizimana