Kicukiro: Basaba ko hashyirwaho amatara ahiciwe umuntu

Abatuye mu kagari ka Karambo ko mu murenge wa Gatenga barasaba ubuyobozi  ko bwashyira amatara mu inzira iri mu gashamba kari mu mudugugu wa  Kamabuye, mu rwego rwo guhangana n’abagizi ba nabi bahategera abantu.

Ibi biravugwa mu gihe kuri uyu wa mbere hasanzwe umurambo w’umusore, kugeza ubu ntiharamenyakana icyamwishe.

Abaturage bavuga ko haba abasore bambura abantu, bagakeka ko aribo bamwishe.

Abaganiriye n’itangazamakuru bo muri uyu mudugudu wa Kamababuye n’ubwo badahuza ku cyaba cyarateje urupfu rw’umusore uherutse  kwitaba Imana, bagaragaza ko umutekano muke n’umwijima uba mu gashyamba byabaye intandaro yo gupfa k’uyu musore, bamwe bavuga ko ashobora kuba ari Umukongomani.

Kuba muri aka gace hatabona, kandi umugoroba wose hanicara insoresore zambura abaturage, aba babishingiraho bavuga ko bishoboka kuba ariyo ntandaro yo kwicwa k’uyu musore, ndetse bagasaba ko hanafatwa ingamba.

Umwe yagize ati “ Natwe twarabyutse tubona bahazitiye, tubajije numva baravuze ngo haguye umuntu, ubwo ngubwo bagiye kureba numva ngo bahamwiciye bamukuramo n’amaso.”

Undi ati “ Ntabwo byoroshe wenda ahanganga, ariko ibintu byo kwicana… haba urugomo pe! Ariko ibintu byo kwicana ni rimwe na rimwe. Ni ukuri ni nk’impanuka.”

Hari uwagize ati “ Turasaba ko ahantu hose haba habona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, Manoeuvre Emmanuel yahamirije Flash inkuru y’urupfu rw’uyu musore, avuga ko no ku cyifuzo cy’abatuye muri aka gace bifuza ko inzira batinya yashyirwamo amatara.

Yagize ati “ Umuntu bamusanze yapfuye aryamye ahongaho, ariko icyamwishe ntabwo kiramenyekana, RIB iracyari mu iperereza… turaza kuhakoreramo tunahatange uburinzi buhoraho, mu gihe amatara atarajyamo.”

Ubwo Flash yamubazaga niba hari gahunda bafite yo kuyashyira, nk’uko abaturage bavuga ko haba hijimye bagatinya no kuhanyura, Emmanuel yasubije muri aya magambo.

Ati “ Ko ari mu ishyamba se nyine, turwana no kubanza kuyageza mu baturage, ku buryo nabyo byakitabwaho, ariko dukangurira abaturage ko buri muntu abaye acanye itara rye, ryamurikira nahongaho.”

Abaturage kandi basaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zo guhangana n’ubusinzi bavuga ko bukabije muri aka gace, nabwo babushyira mu bihungabanga ituze ryabo.

Didace Niyibizi