Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ku mugaragaro ko rishyigikiye Gianni Infantino mu mugambi we wo kongera kwiyamamariza kuyobora FIFA, nyuma y’uko agaragaje gahunda n’icyerekezo afite ku iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi.
Ibi byatangajwe mu Nama y’Inteko Rusange ya 76 ya FIFA yabereye mu Mujyi wa Vancouver, muri Canada, ku wa Kane, aho abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru 211 bagize FIFA bari bateranye baganira ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ruhago ku rwego mpuzamahanga.

Mu ijambo rye, Gianni Infantino w’imyaka 56 y’amavuko, yatangaje ko yiteguye kongera kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ku Isi (FIFA), mugihe manda yari yaratorewe izarangira muri 2027, anagaragaza ko afite gahunda yo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Mu byo yagarutseho byashimishije benshi, harimo isezerano ryo kongera ingengo y’imari igenerwa abanyamuryango ba FIFA, aho yavuze ko mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ayo mashyirahamwe azagabanywa miliyari 2.7 z’amadolari ya Amerika. Iyi gahunda igamije kongerera imbaraga ibikorwa remezo bya ruhago, guteza imbere amarushanwa, no gufasha impano zikizamuka mu bihugu bitandukanye.

Kuba FERWAFA ishyigikiye gutorwa kwa Infantino bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kugaragaza uko Afurika ikomeje kugira ijambo mu miyoborere ya ruhago ku Isi. U Rwanda rusanzwe rufite politiki yo guteza imbere siporo nk’umuyoboro w’iterambere, kandi kuba rushyigikiye Infantino bishimangira icyizere rufitiye gahunda ze.
Gianni Infantino yatangiye kuyobora FIFA mu 2016, asimbuye Sepp Blatter wari uvuye ku buyobozi nyuma yo kwegura kubera ibibazo by’imiyoborere byari byugarije iri shyirahamwe. Kuva icyo gihe, Infantino yashyize imbere ivugurura mu mikorere ya FIFA, kongera amarushanwa mpuzamahanga no guteza imbere umupira w’amaguru mu bihugu byinshi.
Abasesenguzi ba siporo bagaragaza ko niba Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA, bishobora gukomeza guhindura isura ya ruhago ku Isi, cyane cyane mu bijyanye no kwagura amarushanwa no kongera inkunga ku mashyirahamwe yo ku migabane itandukanye.
Ku ruhande rwa FERWAFA, ibi binashobora kuzafasha u Rwanda gukomeza kubaka umubano mwiza na FIFA, bityo rukabasha kungukira mu mishinga n’inkunga itangwa hagamijwe guteza imbere ruhago mu gihugu.
Muri rusange, iyi nama ya 76 ya FIFA yabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe aho ruhago igeze n’icyerekezo cyayo.


