Nta we ubyuka ngo ahindure ifoto iri ku ndangamuntu-NIDA

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa
Kigali bavuga ko bakunze kubura servisi kubera amafoto ari ku ndangamuntu
yashaje bagasaba gufotorwa bundi bushya.

Aba
baturage bo mu mujyi wa Kigali baganira n’umunyamakuru wa Flash, baramubwira
ibibazo bahura nabyo iyo basabye serivisi ibasaba gukoresha indangamuntu kuko
amafoto aziriho atandukanye n’uko basa uyu munsi.

Muvandimwe
Jacques agaragaza ko igihe bamufotoreye yahindutse cyane,binamuviramo kubura
serivisi zimwe na zimwe.

“Twafashe irangamuntu cyera tukiri
bato turi abana,ubwo rero zihindutse byaba ari byiza kuko umuntu yageze mu
cyiciro atari arimo ku buryo iyo uyihaye umuyobozi ukamubwira ko ari wowe hari
igihe avuga ko umubeshya.”

Mugenzi
we utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko zihindutse byabafasha kuko bagiye
bahinduka ku isura.

“Ni ibintu byumvikana ko bigomba
kubaho,kuko nk’imyaka mfite si yo nafatiyeho indangamuntu.Ikibazo
cy’indangamuntu bakagombye kugikemura tukagendana n’igihe tugezemo.’’

Undi
Muturage witwa Hitimana Claude na we agaragaza ko harabajya Babura serivisi
kuko amafoto ari ku ndangamuntu atandukanye n’uko basa.

“Ku ifoto y’Indangamuntu hari abantu
benshi bahura n’inzitizi zo kuba yarayifashe afite nk’imyaka 20, akagira 35, njye
mbona icyifuzo cyanjye ni uko bahindura indangamuntu ku bantu bazihawe bakiri
bato,kuko ifoto ntigaragara,hari ahantu ujya kwaka serivisi bakakubwira ko
atari wowe kandi ari wowe.”

Harerimana
Margret,Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu NIDA, avuga ko ikigo
ayoboye kizi ko hari abashobora kubura zimwe muri serivisi kubera ko ifoto yo
ku ndangamuntu itandukanye n’uko uyifite asa.

“Hari abantu bajya barwara ibibari
bakajya kubagwa bagakosora ikosa riba rigaragara ku mubiri wabo cyane cyane ku
munwa wabo,icyo gihe iyo bongeye kukubaga isura yawe ntiba igisa n’ifoto iri ku
ndangamuntu,wemerewe rwose kuza ukagana abakozi ba NIDA ,bakongera kugufotora.’’

N’ubwo
bwose uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kizwi, agaragaza ko kugira ngo umuntu
yemererwe gufotorwa bigenwa n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu
ndetse ifoto ye ikaba yijimye,yarababutse.

Harerimana
ati “Ihame ni ukwifotoza incuro imwe
umuntu agahabwa indangamuntu,ariko hari irengayobora kuri iryo hame rusange
ariko kongera gufotorwa bigenwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu,ni
ukuvuga ngo birabujijwe kuba njye nakongera kuvuga ngo reka nifotoze sinabonye
indangamuntu,oya ubwo hari impamvu Indangamuntu itasohotse ntabwo ari wowe  ugena ko wongera gufotorwa.’’

Itangwa
ry’indangamuntu mu Rwanda rigenwa n’itegeko numero 44/2018, ryo ku wa 13 kanama
2018, rihindura itegeko numero 14/2008, ryo ku wa 4 kamena 2008,rigena
inyandiko ry’abaturage n’itangwa ry’itangamuntu ku banyarwanda.

Umunyarwanda
uhabwa indangamuntu kuri ubu aba afite imyaka 16 y’ubukure.

AGAHOZO Amiella