Abatarize imyuga n’ubumenyingiro bagiye kujya bahabwa impamyabushobozi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB), kivuga ko kigiye kujya giha impamyabushobozi abatarize imyuga mu mashuri, ariko bamaze igihe bayikora mu kurushaho kubafasha gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

U Rwanda ni Igihugu gishyize imbaraga mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu gihugu.

Abakora imyuga batarayize bavuga ko bahawe impamyabushobozi yerekana ko bafite ubumenyi, byazajya bibafasha mu guhatana ku ruhando mpuzamahanga.

Icyakora bifuza ko bazajya bahabwa amahugurwa mato mbere yo guhabwa izo mpamyabumenyi.

Zimwe mu mbogamizi bahura na zo ni uko kuba nta kigaragaza ko ibyo bakora babizi, bituma babura amahirwe yo kuba babona imirimo ibateza imbere.

Ingabire ukora umwuga wo kubaza mu gakiriro ka Gisozi yagize ati “Byarushaho kuba byiza, kuko hanze hari abaturusha ubumenyi, byanadufasha gupiganwa ku ruhando mpuzamahanga, bakaduha n’amahugurwa atwongerera ubumenyi bwadufasha mu gukomeza kunoza akazi kacu. Gusa imbogamizi dukunze guhura na zo kuko tutize ibijyanye n’imyuga ku isoko ry’umurimo, turitinya cyane kuko tuba twarize imyuga tubirebeye ku bandi tutaragiye mu ishuri.”

Niyomugabo Savere ukora utubati, ameza na Garde Robe mu Gakiriro ka Gisozi ati “Abenshi muri iri soko ntibakora ibyo bize, baraza bakarebera ku bandi bakabimenya, ariko nta cyangombwa cyemeza ko ibyo bakora babizi. Bahawe impamyabushobozi byaba ari byiza, byarinda kwakundi ubona umurimo ukora umukoresha yakubaza impamyabumenyi, iyo uyibuze ubona batakwizeye neza hakabamo gucika integer. Iyo hajemo kuvuga ngo ntiwabyize urabizi biba imbogamizi ikomeye.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko bagiye kujya baha abatarize imyuga n’ubumenyingiro impamyabushobozi igaragaza ubumenyi bafite, mu rwego rwo kubafasha gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati“Dufite urubyiruko rwinshi rwigiye ku murimo rutageze mu mashuri. Icyo tugiye gukora ni ukubaha impamyabushobozi yerekana ko ubwo bumenyi babufite. Si mu Rwanda gusa no hanze barabikora, aho abantu bigiye ku murimo batagiye mu ishuri tubaha ibizamini bakatwereka icyo bazi, noneho tubahe urupapuri urupapuro rwerekana ko ubwo bushobozi babufite. Bito noneho bagire amhirwe yo kujya ku isoko ry’umurimo, no guhangana n’abandi baturutse mu mashuri atandukanye.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite intego ko nibura mu mwaka wa 2024 abiga imyuga mu Rwanda, bazaba bageze kuri 60% bavuye kuri 31% .

AGAHOZO Amiella