Itsinda ry abahanzi b’indirimbo z’ivugabutumwa the way of hope choir ryo mu badivantisite b’Umunsi wa Karindwi, mu itorero rya Remera SDA Church ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ku nkuru y’umubyeyi wahishe umwana we mu gihuru ngo batabicana, amagambo ya nyuma yamubwiye niyo yamugize urumuri ku Rwanda.


“Nyina abonye ko bari hafi kubageraho,
Yururutsa Rumuri aramubwira ati “Nyumva mwana wanjye.
Aba bari kudushaka buzuye umwijima,
Ariko wowe mwana wanjye uzabe umucyo.
Ntuzarobanure abantu uwo ari we wese,
Uzakunde bose ntakurobanura ni bene Kanyarwanda,
Uzabere urumuri u Rwanda nicyo nkuraze,
Ayo niyo magambo yanyuma Rumuri yabwiwe”.
https://www.youtube.com/watch?v=yJKKX-ORdbE
Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’igikorwa The Way of Hope yahurijwemo cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,basabwa kumenya imvo n’imvano y’amateka yabo nk’abanyarwanda.
Ni inyigisho yagarutsweho n’Umuyobozi wa Remera SDA Church Pastor Rurangirwa Alfonse mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwa nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa 1 Gicurasi 2026,aba baramyi babwirwa ko kwibuka bibafasha gusobanukirwa imvano y’amateka ashaririye y’abanyarwanda bambuwe ubuzima bazira kuba abatutsi.
Pastor Rurangirwa yibukije Way of Hope Choir ko “iyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byitabiriwe n’urubyiruko bibabera inzira nziza yo kumenya imvo n’imvano y’amateka mabi u Rwanda rwagize, n’inzira rwubatse y’ubumwe”.
Umukozi w’Imana akomeza ati “nashishikariza urubyiruko cyane cyane abo jenoside yabaye bakiri bato cg abavutse nyuma yayo, mbabwira ko aha ari ho bamenyera amateka yacu nk’abanyarwanda”.
Aba baririmbyi bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero ry’abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi bamenyekanye mu ndirimbo zirimo Agafu, Nimuhumure, Ururembo”. Bafite intego yo kugarurira Yesu imitima yazimiriye kure no gukomeza ubabaye wese binyuze mu bihangano.

