Kwibuka29: UN yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yasabye ibihugu binyamuryango kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko iteka bikwiye kuba maso biharanira kubaka umutekano uhamye w’ejo hazaza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata, mu Rwanda no ku Isi yose haribuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yatangaga ubutumwa bwo kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashimiye uruhare rukomeye Abanyarwanda bagize muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, bwabagejeje ku nzira yo kwiyubaka.

Yagize ati “Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z’abana, abagore n’abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize, turunamira izo nzirakarenga z’abatutsi.

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi turashimira ubudaheranwa bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tukanashima by’umwihariko uruhare rw’Abanyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.”

Kimwe mu bigaragazwa nk’ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye rw’umuryango mpuzamahanga, aho ndetse na nyuma yayo; hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare

Aha ni ho Antonio Guterres, ahera ashimangira ko igihe cyigeze isi yose igahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha bya jenoside ndetse n’ibindi byibasira inyokomuntu ku isi.

Ati “Ku munsi nk’uyu kandi tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga muri kiriya gihe. Nk’ikiragano cyakurikiyeho nyuma ya jenoside ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye, kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera urwango zabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, bikavamo ibyaha ndengakamere, rero ndatekereza ko nta gihe nyacyo cyo gukumira ibintu nk’ibi kitari none. Kurwanya jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu ni inshingano zihuriwe na buri wese.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yunzemo agira ati “Ni inshingano za buri munyamuryango w’Umuryango w’Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso, ikindi kandi reka twese hamwe twunamire izi nzirakarengane zazize jenoside, twubaka ahazaza h’umutekano uhamye, ubutabera ndetse n’uburenganzira bwa muntu.”

Kuva mu mwaka 2004 Umuryango w’Abibumbye wemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga uhoraho wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi byaje gushimangirwa cyane mu mwaka wa 2018.