Umunya-Kenya Priscilla Sitienei, wafatwaga ko ari we wari umunyeshuri wo mu ishuri ribanza ufite imyaka myinshi ku Isi, yapfiriye mu rugo iwe ku myaka 100.
‘Gogo’, bivuze nyokuru mu rurimi rw’abo mu bwoko bwe bw’aba Kalenjin, ni ryo zina benshi bari bamuziho, bamwitaga mu buryo bwo kumugaragariza urukundo.
Umwuzukuru we Sammy Chepsiror yabwiye ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya ati “Yapfuye mu mahoro ari kumwe na bamwe bo mu muryango we. Turashimira imyaka 100 y’ubuzima bwe. Twese yaduteye ishema.”
Inkuru ya Sitienei yahereweho ikorwamo filime yo mu Gifaransa, Gogo Priscilla, yatumye ahura na Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’Ubufaransa.
Mu butumwa bwo kumushima bwo kuri Twitter, umwe mu banditsi b’iyo filime yavuze ko ubutumwa bwe ku burezi bw’abakobwa bugumyeho.
Sitienei yatangiye kwiga ku ishuri rya Vision Preparatory School yigana n’ubuvivi bwe, nyuma yuko ku myaka 90 afashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri ribanza. Hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umubyaza gakondo.
Akiri umwana ntiyashoboye kujya ku ishuri.
Ariko ubwo mu mwaka wa 2003 leta ya Kenya yatangiraga kurihira amafaranga y’ishuri abiga mu mashuri abanza, byatumye we n’abandi banyeshuri bakuze babona andi mahirwe yo kujya ku ishuri.
Mu mwaka wa 2015, Sitienei yabwiye BBC ko yashakaga kubera urugero abana bakuze batarimo kujya kwiga ngo atume basubira ku ishuri, agira ati “Barambwira ngo barakuze cyane. Nkababwira ngo, Ndi ku ishuri kandi namwe mukwiye kuba muri ku ishuri.”