Umunsi Nyafrika w’Itangazamakuru: Mu Rwanda abanyamakuru benshi ni ba mbarubukeye

Tariki 7 ukwezi kwa cumi na kumwe buri mwaka,u Rwanda rwifatanya na Afrika mu kwizihiza umunsi Nyafrika w’itangazamakuru. Uyu mwaka wizihijwe urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rugaragaza ko abanyamakuru benshi bahagaze nabi mu mufuka.

Icyakora bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya FLASH bashima uruhare uyu mwuga ugira mu kubafasha kwiteza imbere no kubaha amakuru.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yagaragaje ko abanyamakuru bangana na 44,5% bahembwa imishahara iri munsi n’ibihumbi 200 Frw ku kwezi, ikagaragaza ko ari amafaranga make adafasha abanyamakuru kuba bakora umwuga wabo neza.

Ibi byagaragajwe kuri uyu munsi wo kwizihiza uyu munsi Nyafrika w’itangazamakuru twavuze hejuru.

Uretse abahembwa intica ntikize abenshi mu bakora muri uyu mwuga n’aya make ntibayahabwa bigatuma bamwe bakora bagamije gushaka imibereho.

Hagaragajwe ko ko 42,9% by’ibitangazamakuru ari byo bitanga amasezerano y’akazi ku bakozi babyo, mu gihe 28,6% bitangira abakozi ubwiteganyirize, umubare ungana n’uw’ibitanga ikiruhuko cy’umwaka.

Ibitangazamakuru bigera kuri 28,6% byishyura abakozi babyo imishahara ijyanye n’ibyo binjije.

Hagaragajwe kandi ko ibitangazamakuru mu Rwanda bidakora raporo igaragaza uko amafaranga yabyo yakoreshejwe ku mwaka, ibikomeje kugorana kugira ngo bibone abashoramari babitera inkunga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel yavuze ko nubwo bari gufatanya mu guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda, ibitangazamakuru na byo bigomba gushyiraho akabyo mu gukora kinyamwuga kugira ngo n’amafaranga bibona yiyongere.

Ati “Ese uburyo bw’icungamutungo buranoze? Ese iyo ubonye amafaranga ni ibiki uheraho wishyura? Umutungo w’ikigo ugenzurwa gute? Nta mushoramari ushobora gushora imari mu kigo cyawe nta buryo ufite bugaragaza uko imari wabonye yakoreshejwe. Ni ibintu bigomba gushyirwamo imbaraga.”

Raporo ya RGB igaragaza ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byose ntaho bifite ho gukorera habyo kuko 85,7% bikodesha mu gihe 14,3% bikorera mu kirere.

Dusengiyumva yavuze ko hari guteganywa uburyo bwo gushyiraho ikigo kizajya cyubakira ubushobozi abatangiza ibinyamakuru bito nko kubona aho bikorera n’ibindi kugira ngo hakorwe itangazamakuru ry’umwuga.

Ikibazo cy’ubukene mu itangazamakuru kandi cyagaragarijwe kuri za radio na televiziyo zidafite ubushobozi bwo kwishyura iminara zikoresha.

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA ni rwo rugenzura iminara ya radio na televiziyo mu Rwanda.

RBA yerekanye ko kugeza muri Werurwe uyu mwaka habarurwaga ibitangazamakuru 23 bitishyuye amafaranga y’iminara agera kuri miliyari 1,5 Frw.

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeje kugora ibinyamakuru nk’uko byagaragajwe n’ibigera kuri 71% mu gihe 84,6% byagaragaje ko kugura ibikoresho bikomeje kuba ingorabahizi.

Abanyamakuru bagera kuri 34,4% bavuga ko iyubahirizwa ry’ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu Rwanda rikiri hasi cyane mu gihe 26,7% bagaragaza ko itangazamakuru ritisanzuye naho abagera ku 53,9% bagaragaza ko kugera ku makuru bigoye.

Umuyobozi wa RGB, Usta Kaitesi yavuze ko amakuru abanyamakuru badafite n’abaturage baba batayafite, icyakora ngo bamwe muri bo bashaka amakuru mu buryo butari ubw’umwuga ku buryo bigorana ko bayabona.

Ati “Yego hari abadatanga amakuru ariko hari n’abatayatanga kuko nta cyizere bafitiye abo bayaha. Abanyamakuru bagomba kureba igituma batizerwa n’ababaha amakuru. Icya mbere bagomba gutangaza amakuru y’ukuri ndetse no kumenya uburyo bayakamo, akaba agamije kubaka.”

Iyi raporo yagaragaje ko abanyamakuru bagera kuri 78% bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye mu gihe 63,8% ari bo bize itangazamakuru.

Uretse ibitangazamakuru bya leta bifite abakozi mu nzego zose ibindi byose usanga hari ibyo bibura aho usanga hari ibidafite nk’abakosora inkuru, abamamaza, abashinzwe imari, ikoranabuhanga n’ibindi.

Raporo ya 2021 ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda igaragaza ko radio zumvikana ku kigero cya 98% mu Rwanda, mu gihe televiziyo zirebwa ku kigero cya 80% na ho internet ya 4G igera kuri 96,7% by’ibice by’igihugu.