NRS irasabwa kugaragaza ibitaragarajwe mu bushakashatsi ku kibazo cy’ubuzererezi

Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco NRS cyatangaje ko kigiye gukora ubushakashatsi ku gitera ubuzererezi.

Iki kigo giherutse kugaragaza ko ingengo y’imari cyahawe gukoresha uyu mwaka idahagije kuko harimo icyuho cya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwita ku nzererezi mu bigo ngororamuco bya Nyamagabe na Gitagata.

Ni ikibazo gikomeza gufata intera ndetse no kinagaragaza uburyo ubuzererezi bukomeje kwiyongera.

Ubu bwiyongere nibwo bwatumye iki kigo kiyemeza gukora ubushakashatsi ku kibutera.

Uyu ni Bosenibamwe Aime umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu k’igororamuco NRS.

Yagize ati “Twakwibaza inzira turimo, umurongo turimo urimo urakemura ikibazo? Urimo gufasha Igihugu gukemura ikibazo? Ntabwo washobora kubimenya udakoze ubushakashatsi bwimbitse ngo umenye muri buri karere,muri buri murenge,muri buri ntara, ikibazo giteye gite? Wamara kukimenya ukamenya biterwa ni iki? ni izihe ngamba zo kubikemura? Ingamba z’igihe gito ni ingamba z’igihe kirambye,ese ni bande babikora? ni ayahe mikoro akenewe? Ni ukwisuzuma niba koko turi mu nzira nziza yo guca burundu ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubuzererezi.”

Ndabaga Diogene umushakashatsi wa NRS avuga ko ubu bushakashatsi buzagaragaza impamvu imyitwarire ibangamiye ituze ry’abanyarwanda ikomeza kwiyongera aho kugabanuka.

yagize ati “Ubu bushakashatsi icyo bugamije ni ukureba uburemere bw’ibyo bibatera kwitwara batyo.Ariko ntitwagarukira ku buremere gusa ahubwo hagomba gushakwa n’ingamba zafatwa kugira ngo ba bantu bave i buzimu bajye i buntu,ubwo nibwo bushakashatsi bwa mbere.”

Ubushakashatsi bwa kabiri noneho ni ukureba aba bantu banyuze muri ariya mashuri Iwawa n’ahandi za Nyamagabe, bavuyeyo ese barahindutse? Niba barahindutse ni ibiki batubwira ayo masomo bakuye aho bigiraga n’imyuga bahigiraga cyangwa n’inama babajyiraga nibyo byatumye bahinduka? ese babandi bananiwe guhinduka bagasubirayo ni iki kibitera? Ni ya masomo atarabagiriye akamaro? Cyangwa n’ibikoresho bidahagije? Ni iki? Nabyo tubyigeho ariko nanone tuba dushaka kumenya niba umusaruro w’abantu  banyuze muri ariaya mashuri ko byabagiriye akamaro.”

Murekatete Chantal ushinzwe Uburinganire n’Iterambere mu mujyi wa Kigali agaragaza impungenge za bumwe mu bushakashatsi bwakozwe, ariko ntihagaragare icyo bwari bugamije kuri iki kibazo.

Arasaba abagiye gukora ubu bushakashatsi kuzanira inzego zishinzwe guhangana n’iki kibazo ukuri kubyakwibandwaho.

Yagize ati “Turatekereza ko ubu bushakashatsi bugiye kuba igisubizo k’ikibazo mu byukuri gihari, tukumva ko bugiye gucukumbura byimbitse impamvu nyamakuru zitera ubuzererezi, tukaba twiteze kubonamo igisubizo gitandukanye n’icyo n’ibyari bihari kuko bo bagiye gushakashak. Ibyo tutabashije gukora bituma ikibazo kigihari n’ ibyo tubakeneyeho kugira ngo babitwereke. Ese aho dukwiririye gushyira imbaraga tutazishyiraga ni hehe? Kugira ngo mu by’ukuri ikibazo kiranduke burundu.”

Abangana na 90% by’abana b’inzererezi, abakora uburaya, abasabiriza baboneka hirya no hino bavuga ko icyabibateye ari ubukene.

Abenshi muri bo basobanura ko babikora mu rwego rwo gushakisha imibereho ndetse bakemeza ko babonye icyabakura muri ubwo buzima kibarinda inzara batabusubiramo.

Yvette UMUTESI