Gasabo: Amarira ni yose ku basenyewe hejuru inzu igihe ntarengwa bahawe cyo kwimuka kitaragera

Bamwe mu baturage batuye n’abacumbitse mu murenge wa Gatsata ni mu Karere ka Gasabo barasaba ubuyobozi kubereka aho berekeza nyuma y’aho amazu bari batuyemo asenyewe.

Umunyamakuru wacu wageze mu kagari ka Nyamugari mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2019, yasanze amazu akomeje gusenywa nyamara abaturage bavuga ko igihe bari barahwe cyo kuba bimutse ariko iyo minsi ngo ntabwo yubahirijwe.

Mu mudugudu w’Akamwunguzi mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gatsata, abasore n’abagabo bigaragara ko babangutse bamwe bari hejuru y’amazu n’inyundo bari gukuraho amabati bagenzi babo n’amapiki bari guhirika amazu vuba na bwangu, umunyamakuru wa Flash yabajije abari bayatuyemo mu buryo bw’ikode na banyirayo uko byagenze.

Beatrice MUKABUTERA umwe mu bafite inzu muri ako gace yagize ati “Nababajije nti ese murashingira kuki mudusenyera? Baravuga bati ntabwo ibyo ari byo tureba wowe sohoka mu Nzu, nta n’ubwo njye bambwiye ko ari imvura bambwiye ngo ninsohoke batangire gusenya.

Abari gusenyerwa hejuru bavuga ko bari bahawe iminsi 15 yo kuba bavuye muri ayo mazu ari guhirikwa ariko ngo batunguwe no kuba nta n’iminsi itatu ishize babwiwe ibyo bakabona inzu ziri  hasi.

Rachelle ISHIMWE wakodeshaga inzu basenye ati “Baduhaye igipapuro cy’iminsi 15 none twagiye kubona mu minsi 2 nibwo baje baradusenyera.”

Beatrice MUKABUTERA wasenyewe inzu nawe ati “Mwatubwiye ko dusohoro abapangayi iminsi 15 mwaduhaye ntimunarindiriye igera. Ese muri kudusenyera mutujyana he?”

Yaba abakodesha n’abatuye bose barahurira ku gihombo bahuye nacyo dore ko  hari n’abafite ibikoresho bavuga ko byangirikiye mu gusenya, baribaza amerekezo.

Sumaya UWASE wari ucumbitse ati “Ibintu byanjye byangiritse binyanyagiye hariya nta kintu na kimwe mfite cyo gutabara.”

Twabajije umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Sptephen RWAMURANGWA iby’iki kibazo maze atubwira ko  byaba byiza tubajije ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali.

 Twahamagaye umuyobozi ufite mu nshingano ibikorwaremezo n’imiturire tunamwohereza ubutumwa bugufi ariko kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru yari ataradusubiza.

Iyo tumubona twari kumubaza niba gusenyera aba baturage bifitanye isano no kwimura abatuye mu bishanga n’abatuye mu manegeka.

Kanda hano urebe inkuru mu buryo bw’amashusho