Perezida Paul Kagame yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 gikwiye gusiga isomo ryo guhora buri gihe Isi yiteguye ibyorezo, haba mu bihe bya vuba cyangwa cyera.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, mu kiganiro batangiye i Davos mu Busuwisi ahari kubera inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (World Economic Forum, WEF).
Abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame n’umunyemari w’Umunyamerika Bill Gates, batanze inama z’ibikwiriye kwitabwaho, ngo Isi itazongera gutungurwa n’ibyorezo.
Harimu kiganiro cyiswe ‘Preparing for the Next Pandemic ‘ cyangwa se uburyo bwo kwitegura guhangana n’icyorezo cy’ubutaha.
Kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira kwibasira Isi, abantu miliyoni 526 bamaze kuyandura barimo miliyoni 6.28 yahitanye.
Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 ikwiriye kwigisha abatuye Isi guhora biteguye ibyorezo, kuko nta we uzi igihe ikindi gishobora kuzira.
Ati “Dukwiriye kujya twitwara nk’aho buri gihe hari ikindi cyorezo haba mu gihe cya vuba cyangwa se kera. Tukitegura haba mu kukirinda cyangwa se kugikumira.”
Yavuze ko by’umwihariko umugabane wa Afurika usanzwe ufite ibikorwaremezo by’ubuzima bidahagije, Covid-19 yawusigiye isomo rikomeye.
Ati “Dukwiriye kubaka ubushobozi bwo kubasha gusuzuma, kuvura, gutanga inkingo n’ibindi. Ikindi twize ni ukwirinda buri gihe gutega amakiriro ku bandi ku bintu bireba ubuzima bwacu. Niyo mpamvu dushaka kubaka ubushobozi mu gukora inkingo mu bice bitandukanye by’umugabane wacu.”
Perezida Kagame yongeyeho ko gukorera hamwe ari ingenzi cyane mu kwirinda no guhangana n’ibyorezo, ibihugu bigahuriza hamwe ubushobozi kugira ngo bibashe guhanahana amakuru.
Yatanze urugero rw’ubufatanye n’abafatanyabikorwa, bugiye gutuma hubakwa inganda zikora inkingo mu bihugu birimo u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Ghana.
Perezida Kagame yavuze ko icyatumye abantu bahangana na Covid-19 ari ubufatanye n’abaturage n’abashakashatsi ku buryo ibyagaragajwe n’inzobere bigera ku baturage vuba, bakabyitwararika.
Yavuze ko bikwiriye gukomeza kugira ngo hatagira ikindi cyorezo gitungurana. Ati “Dukwiriye gufatanya birenze uko twabigenje ubushize.”
Yavuze ko Afurika yo ifite icyuho kinini mu bikorwa remezo by’ubuvuzi ugereranyije n’indi migabane, ariyo mpamvu kubaka urwo rwego bikwiriye kuba ku isonga.
Ashingiye ku kuba hari ibihugu byabonye inkingo za Covid-19 bikananirwa kuzigeza ku baturage cyangwa kuzibika, Perezida Kagame yagize ati “Ibyo bitwereka ko hari irindi shoramari dukwiriye kubanza gukora. Yego ibihugu biri mu nzira y’amajyambere biba bifite byinshi bikenewe ariko gushora mu buzima bikwiriye kuba mu bya ngombwa cyane.”
Bill Gates wanditse igitabo “How to prevent the next pandemic”, yavuze ko iyo ibihugu biza kuba bifite ubushobozi bwo gupima no kuvumbura Covid-19 hakiri kare, byari kugabanya cyana umubare w’abo icyo cyorezo cyahitanye.
Yavuze ko ubwo bushobozi bwo gutahura icyorezo kikigaragara ari bwo bukenewe cyane.
Ati “Indwara zandura ni ibintu biri kugenda byiyongera muri iyi minsi. Nitureka bikagenda uko byakagenza kubihagarika bizagorana. Iyo haba hari ibyakozwe kare icyorezo kikigaragara, hari kubaho guhagarika ko gikwirakwira mu bihugu byinshi. Ni aho igisubizo kiri, gufatirana hakiri kare mbere y’uko icyorezo gikwirakwira.”
Indi nama Gates yatanze, ni ukubaka ubushobozi bungana mu bihugu byose ku buryo byose bigira ubushobozi bwo gutahura indwara ku rwego mpuzamahanga, aho kuba ku rwego rw’igihugu gusa.
Ati “Usanga abantu bavuga ngo reka twubake ibihugu bibe byiteguye neza, nabyo ni byiza ariko urebye ibyorezo mu gihe kizaza ntabwo bizaba biri ku rwego rw’igihugu. Niba ushaka guhangana n’ibyorezo ku rwego mpuzamahahanga ugomba kuba ufite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga. Turacyabura icyo kintu.”
Kugeza ubu abantu miliyari 5.17 ku Isi bamaze guhabwa nibura urukingo rumwe rwa Covid-19, bivuze 67.4 % by’abatuye Isi.