EAC yasabye ibihugu binyamuryango kumva kimwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abimukira

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bwasabye ibihugu biwugize, gufasha inzego zirebwa n’ikibazo cy’abimukira muri buri gihugu kugira ngo hafatwe umurongo umwe, mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abimukira.

Ku ikubitiro abanyamabanga bahoraho n’abandi bakozi bafite mu nshingano iby’abinjira n’abasohoka n’umurimo mu bihugu binyamuryango by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nibo babanje guterana, kugira ngo bategura inyandiko irebana n’ishyirwaho ry’ihuriro ry’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba rigamije gukemura ibibazo by’abimukira ryari kwemezwa n’inama yo kurwego rw’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2022.

Ibihugu byose bigize umuryango bihagarariwe harimo n’u Burundi na Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitegura kuba umunyamuryango mushya, ntabwo iyo nyandiko yemejwe.

Madamu Kayiranga Rwanyindo Fanfan Minisitiri w’Abakozi baL n’Umurimo aragaruka ku mpamvu nta cyagezweho muri iyo nama.

Ati “Icyatumye ibyo byemezo bidafatwa ni ubwa mbere  duhuye  nk’abaminisitiri babishinzwe. Ikibazo kirahari kuko mu gihe tudahuza mu kumvikana uburyo dutanga umurongo. Abaturage bo mu Rwanda tuvuge bakajya nko muri Kenya gukorayo cyangwa kubayo nk’uko muri EAC umuntu ashobora kugenda agakora ahandi cyangwa akajya kuhatura, ariko tugomba guhuza.”

Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba niko konyine katarashyiraho ihuriro rigamije gukemura ibibazo by’abimukira no kubahiriza uburenganzira bw’urujya n’uruza rw’abantu, nyamara ntawakwirengagiza ko aka karere nako kugarijwe n’ibyo bibazo nk’uko bisobanurwa na Bwana Mohamed Abdiker uyobora Umuryango Mpuzamahanga wita kubimukira ishami ry’Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe ry’Afurika.

Ati “Mu Karere kacu turi kubona abimukira benshi bagenda mu buryo butubahirije amategeko, ariko by’umwihariko muri iyi minsi ya vuba twabonye ingaruka za Covid-19 ku birebana n’urujya n’uruza. Navuga ko ingendo z’abambukiranya imipaka zagezweho n’ingaruka za Covid-19, gufunga imipaka, abantu batagenda, twabonye abimukira benshi  bahera ku mipaka myinshi.”

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bwasabye ibihugu biwugize gufasha inzego zirebwa n’ikibazo cy’abimukira muri buri gihugu kugira ngo hafatwe umurongo umwe, mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abimukira, haba mu Karere no hanze yako.

Bwana Christophe Bazivamo ni Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Icyo tubasaba rero ni icyo cyo guhuza abantu, inzego bireba, abo bireba bose batandukanye kugira ngo bafate umurongo umwe mu cyerecyezo cy’igihugu cyane cyane bigamije gushyigikira mu buryo bushoboka kurengera uburenganzira bw’abava hirya no hino cyangwa se abagenda bava mu Rwanda bajya hirya no hino kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe kandi ibyo bakwiye kubona babibone ndetse no kumenyekanisha cyangwa hakamenyekana neza aho bagiye, ibyo bakora , uko bafatwa, uko bitabwaho.”

Yakomeje agira ati “Kuko hari ingero zagiye zigaragara ko hari ighe abantu bagiye bava hano bajya gukora ahandi, ibihugu bagiye gukoramo ntibibafate neza. Ntabwo mvuga wenda mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, turavuga n’abajya muri biriya bihugu by’Abarabu cyangwa ahandi.”

Iri huriro riramutse rishyizweho ryatuma ibihugu binyamuryango bihuza uburyo bifatamo abimukira, kandi bikazirikana  uruhare rwabo mu iterambere ry’Ibihugu by’inkomoko.

Iri huriro kandi rifatwa nk’iryafasha mu gukemura ibibazo by’ibura ry’akazi byugarije urubyiruko ndetse n’izindi nyungu mu Karere.

Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kagizwe n’abaturage miliyoni 195 harimo na Miliyoni 5 z’abimukira mpuzamahanga.

Hejuru ya Miliyoni 2 n’ibice 4 by’abaturage b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bavanywe mu byabo, mu gihe Miliyoni 2 n’ibice 8 by’abo ari impunzi n’abashaka ubuhunzi hirya no hino ku Isi.

Tito DUSABIREMA