Umuco wo kunywa ikawa uracyari hasi mu Rwanda -NAEB

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kohereza mu Mahanga Ibikomoka ku Buhinzi mu Rwanda NAEB ntigihakana ko kawa ihenze kuri bamwe mu Banyarwanda basanzwe banayihinga, ariko na none ngo no kuyinywa biracyari umuco ukiri hasi mu Rwanda.

Bamwe mu bahinzi ba kawa ntibishimira kutayinywa kandi bayihinga. Aba bavuga ko iza ibahenze kurusha amikoro yabo baba bayikuyemo bayihinga.

Bamwe mu  baturage basanzwe bahinga kawa, bemeza ko bamaze imyaka myinshi bayihinga ariko bamwe muri bo batarayinywaho na rimwe. Mu mpamvu bagaragaza, humvikanamo kuba batazi n’amakuru y’aho banayigura ariko ngo igikomeye ni uko n’abamenye ko iryoha bazitirwa no kuba ihenze, ugereranije n’amikoro yabo.

Icyakora abo mu karere ka Nyamagabe mu majyepfo  y’u Rwanda bemeza ko n’ubwo batunzwe n’ubuhinzi bwa kawa, bahorana amatsiko yo kuyinywaho.

Umwe yagize ati “ Turayagira ariko umuntu akabura uko abivuga, akabura n’aho yabihera uretse kuba umuntu yakugenera akuzanira akumvisha… ni ukugirango baduhe twumve aho guhora tuyirarikiye. Nonese ko yera umuntu akiyegemura ikagenda.”

Undi yagize ati “ Nari kuyinywa hehe se ubundi? Tumenyereye guhinga ibishyimbo n’ibijuma ni byo tumenyereye kurya. Iyo tuzigemuye baduha amafaranga, nta kindi baduha.”

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kohereza mu Mahanga Ibikomoka ku Buhinzi mu Rwanda NAEB kivuga ko Abanyarwanda bataragira umuco wo kunywa ikawa, bityo bakwiye guhindura imyumvire.

Icyakora NAEB yemera ko koko igiciro cya kawa inyobwa iba iri ku giciro cyo hejuru ku buryo byagora umuhinzi kuyigura, gusa ngo hari igisubizo cyatekerejweho.

Habiyambere Maurice ni umukurikiranabikorwa w’umushinga Price ushinzwe kuzamura ubukungu bw’ibyaro binyuze mu byoherezwa mu mahanga ukorera muri NAEB.

Ati “ Kuki we ubwe yakumva ko iyo kawa ari iy’amadevize gusa, ari iy’abazungu gusa… Ese kuki we atayinywa ngo amenye ibyiza biyirimo? Iyi kawa nibyo koko iba ihenze, ariko turi gukorana n’izi nganda. Twifuza ko uruganda rwa koperative, bayifata batakayisya, bakayipfunyika mu buryo umuhinzi nawe ashobora kuba yayigura.”

Ikawa n’icyayi ni byo bihingwa ngengabukungu byinjiriza igihugu amadevise kurusha ibindi  bihingwa mu  Rwanda. Mu  mwaka ushize wa 2018 kawa yoherejwe mu mahanga yinjirije igihugu amadorari y’Amerika miriyoni 68,7 avuye ku madorari 64,1 yinjije mu mwaka wabanje wa 2017.

Aya mafaranga yaturutse ku musaruro wiyongereye ku kigero cya 12.6% mu ngano  ugereranije umwaka wa 2017 na 2018.

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply