Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi ubujurire bwa Kompanyi Horizon-Sopyrwa iregamo Paul Muvunyi kurigisa umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amafranga y’u Rwanda, akayakoresha mu mahoteri ye bwite.
Muvunyi arashinjwa kugurisha umutungo, amafaranga akayashyira ku makonti ye bwite.
Uregwa aravuga ko ibi bivugwa bitabayeho kuko hari ibimenyetso ko izi sosiyete uko ebyiri zitaranakora ihererekanyabubasha mu mutungo.
Abarega barashinja Urukiko Rukuru rwa Musanze gushingira ku bimenyetso bitariho n’abatangabuhamya bo mu magambo gusa.
Umutungo ushinjwa bwana Paul Muvunyi, uzwi mu gihugu cyane kubera ikipe ya Raypon Sport abereye perezida, urabarirwa muri za miliyari mu mafaranga y’u Rwanda
Biravugwa mu rukiko ko uyu mutungo aregwa na kompanyi ya Horizon-Sopyrwa, yawukoresheje yubaka amahoteri ye ahenze.
Me Muhayimana Isaie na mugenzi we bunganira iyi kompanyi, bavuga ko bwana Muvunyi hari miliyari irenga y’amafranga y’u Rwanda yacuruje mu nzitiramibu.
Aya mafaranga n’ubwo urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Musanze rwaciye urubanza ko iki kirego kitamuhama, ngo ntiyageze kuri konti za sosiyete yayoboraga.
Araregwa kandi kuba hari miliyoni n’ibihumbi 200 y’amadolari ya Amerika, ayategejeje kuri konti akayashyira mu makonti amwanditseho we ubwe.
Uyu mugabo kandi arabazwa toni 20 z’umushongi w’ibireti bivugwa ko yagurishije mu mahanga amafaranga yavuyemo ntagaragare mu bitabo by’ibaruramari.
Iburanisha mu Rukiko rw’Ikirenga ntiryitabiriwe cyane nk’uko byagenze mu rukiko rw’ubujurire kuko hari abantu bake cyane wabara mu ntoki.
Urubanza rwatangiye rutinze kuko uruhande rwa Sopyrwa rwazanye ibimenyetso bikubiyemo ibyavuye mu kigo cy’imisoro n’amahoro biteza impaka.
Uruhande ruregwa rwagaragazaga ko atari ngombwa ibi bimenyetso, ururega rukerekanako ntawe ukwiye kubyirengagiza.
Inteko iburanisha y’abacamanza 5 byabaye ngombwa ko ifata iminota 40 yo kwiherera ifata umwanzuro kuri ibi bimenyetso, igaruka mu ma saa tanu zuzuye.
Paul Muvunyi yanyuzagamo akaganira na bamwe mu banyamakuru bari bari ku rukiko, agenda abasuhuza umwe umwe mu gihe cy’akaruhuko akanakomoza kurubanza rwe.
Iburanisha ryatangiye uruhande rwa Sopyrwa ruhabwa akanya ko kugaragaza ingingo nshya ziregerwa, cyangwa izirengagijwe n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Musanze.
Baravuga ko izi miliyaridi z’amanyarwanda zose Paul muvunyi yazikoreshaga binyuranye n’ubushake bw’ikampani, kandi akagira konti zitazwi n’uwariwe wese.
Paul Muvunyi wabaga uhagaze hagati y’abunganizi be babiri mu ishati y’umweru de,ipantalo y’umukara n’intweto z’umukara, yavuze ko hari kuba ukwitiranya
Yagezagaho yabazwa akavuga ko ibijyanye n’umutungo wa Sopyrwa, abamurega badafite ububasha bwo kumurega kuko amakuru y’abanyamigabane batayazi.
Ati “nk’ubu murambaza ibya Sopyrwa, ariko ubanza mutanazi ko nta hererekanyamutungo ryabayeho hagati ya sopyrwa na Horizon.”
Kuri izi miliyari z’inzitiramibu avuga ko umusoro yawemeye ko uzatangwa, ariko amasezerano ya Minisiteri y’Ubuzima yaravugaga ko zitazasoreshwa.
Yiregura kuri izi toni 20 z’umushongi w’ibireti aregwa kugurisha ntagaragaze umutungo, yavuze ko zitagurishijwe zagarutse muri company n’ubwo aterekanye ibimenyetso.
Kukijyanye no kuba yarakoreshaga konti za kompanyi mu mazina ye bwite, avuga ko ibi biri mu bubasha bw’abanyamigabane kuko aribo babizi uko byagenze, ariko nyuma abamwunganira bagaragaza inyandiko zerekana ko abagombaga kubimenya bari babizi, n’ubwo abo baburana batabyemera.
Ibi ngo byanatumye abarega basaba urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Musanze kuzana abahanga bakabyemeza, ariko ngo abo bazanye baje bavuga ururimi rwa Muvunyi Paul gusa gusa.
Abunganizi ba Horizon Sopyrwa baravuga ko urukiko rukuru rwa Musanze kuri iyi dosiye rwakunze gushingira ku batangabuhamya n’ibimenyetso bitari byo.
Uru rubanza ruracyakomeje mu rukiko rw’Ikirenga.