U Rwanda na RDC biyemeje gusangira ubumenyi ku guhangana na Ebola

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yakiriye itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubuzima w’agateganyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Bwana Pierre Kangudia baganira ku ngamba zo guhashya icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo.

Ibiganiro by’aba baminisitiri bombi byabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Kanama 2019, barebera hamwe uko u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byarushaho guteza imbere imikoranire mu kurwanya indwara ku mipaka y’ibihugu byombi.

Aba ba Minisitiri barebeye hamwe uko hashyirwaho uburyo bwo gukorera hamwe mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola harimo ibikorwa byo kuyigenzura, guhererekanya amakuru, kuyikingira no kuyivura igihe igaragaye.

Impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kwirinda Ebola banorohereza urujya n’uruza rw’abanyura kuri uwo mupaka mu mudendezo mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyakomeza kwiyongera.

 Ibyo bigakorwa ku bufatanye n’abikorera ku giti cyabo na sosiyete sivile ku buryo bitabangamira ubuhahirane n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.

Mu rwego rwo kurushaho gukorera hamwe mu kwirinda no kuvura icyorezo cya Ebola, itsinda ry’abaganga b’abanyarwanda rizoherezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu no kungurana ubumenyi na bagenzi babo bo muri icyo gihugu.

Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu izina rye bwite no mu izina ry’abamuherekeje yishimiye uburyo yakiriwe na Mugenzi we w’U Rwanda, ashimangira ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa nta kabuza.

Minisitiri Dr. Diane Gashumba yavuze ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa ibyavuye muri ibi biganiro yemeza ko u Rwanda rwiyemeje gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya icyorezo cya Ebola.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus agaragaza ko icyorezo cya Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga, kandi ko isi ikwiriye kwita kuri icyo kibazo yongera imbaraga mu gutera ingabo mu bitugu igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo kurandura burundu icyo cyorezo no kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye.

Mu gihe cy’umwaka umwe Ebola imaze guhitana abagera ku 1800 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo batatu b’I Goma hafi y’ u Rwanda.