BRUCE MELODIE YINJIYE MU BAFITE MILIYONI ANATEGUZA INDIRIMBO NSHYA

ITAHIWACU Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yinjiye bahanzi mbarwa mu Rwanda bafite miliyoni y’ababakurikira Ku rubuga rwa YouTube.

Bruce Melodie yishimiye intambwe yateye

Yifashishije konte ye ya Instagram, Bruce yasangije abamukurikira ibyishimo yatewe no kuba baramwizeye bakamukurikira akaba yiyongereye ku bahanzi nka Meddy na Israel Mbonyi bafite abarenga 1M babakurikira kuri YouTube.

Bruce yareguje indirimbo, yibutsa abantu ko impeshyi itangiye

Bruce Melodie ibi byose abigezeho mu gihe ari kwitegura ibitaramo bizazenguraka intara azafatanyamo na mugenzi we The Ben.