Steven Spielberg arayoboye, mugihe Cristiano ataza mu 10 ba mbere. URUTONDE RW’IBYAMAMARE BAKIZE KU ISI

Mu gihe inganda z’imyidagaduro, siporo n’itangazamakuru zikomeje gutanga inyungu zitangaje ku Isi, urutonde rw’ibyamamare bikize kurusha abandi mu 2026 rugaragaza uburyo impano ihujwe n’ubucuruzi ishobora kubyara umutungo udasanzwe. Ku isonga haza Steven Spielberg, umunyabigwi mu kuyobora filime, ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 7.1 z’amadolari ya Amerika.

Steven Spielberg niwe uyuboye urutonde rw’ibyamamare byibitseho agatubutse

Spielberg, wamamaye mu kuyobora filime zaciye agahigo nka Jurassic Park na E.T., yakomeje kwagura ibikorwa bye binyuze mu masosiyete akora filime no gushora imari mu bindi bikorwa by’ubucuruzi, bituma aguma ku mwanya wa mbere ku Isi.

Ku mwanya wa kabiri haza George Lucas ufite miliyari 5.2$, uzwi cyane nka nyiri Star Wars. We na Spielberg bagaragaza ko inganda za sinema ari imwe mu nkingi zikomeye z’ubukire ku Isi.

Mu bakinnyi ba siporo, Michael Jordan wamamaye mu mukino wa basketball aza ku mwanya wa gatatu n’umutungo wa miliyari 4.3$, agaragaza ko siporo ishobora guhinduka ubucuruzi bukomeye binyuze mu kwamamaza no gushora imari.

Ku mwanya wa kane hari Vince McMahon ni umwe mu bantu bakomeye mu myidagaduro ku Isi, cyane cyane mu mukino wa professional wrestling. Azwi cyane nk’uwashinze kandi akanayobora WWE (World Wrestling Entertainment), sosiyete itegura kandi igatanga ibitaramo bya wrestling bigezweho afite umutungo wa miliyari 3.6$, yubatse izina rikomeye mu myidagaduro ya wrestling binyuze muri WWE.

Oprah Winfrey benshi baramuzi mu biganiro bya reality show aza ku mwanya wa gatanu n’umutungo wa miliyari 3.2$, aho ibikorwa bye mu itangazamakuru byamugize umwe mu bagore bafite ijambo rikomeye ku Isi.

Mu muziki, Jay-Z icyamamare mu njyana ya Hip Hop ku Isi akaba umushabitsi mu bintu bitandukanye aza ku mwanya wa gatandatu n’umutungo wa miliyari 2.8$.

Akurikirwa na Taylor Swift uri ku mwanya wa karindwi n’umutungo wa miliyari 2$. Aba bombi bagaragaza ko umuziki ushobora guhinduka ubucuruzi bukomeye binyuze mu gucuruzi bw’indirimbo, ibitaramo no gushora imari mu zindi nzego.

Kim Kardashian, umunyamideli uri mubakomeye ku Isi akaba avugwa kuba muri iyi minsi ari mu rukundo na Lewis Hamilton, aza ku mwanya wa munani n’umutungo wa miliyari 1.9$, aho yubatse ubwami bw’ubucuruzi bushingiye ku bwiza n’imyambarire.

Ku mwanya wa cyenda hari Peter Jackson akaba ari umuyobozi wa filime (film director), producer akaba n’umwanditsi wa sinema ukomoka muri New Zealand afite umutungo wa miliyari 1.9$, yamamaye cyane mu kuyobora filime za The Lord of the Rings.

Urutonde rusozwa na Magic Johnson ku mwanya wa cumi, uyu  yahoze ari umukinnyi wa basketball wabaye icyamamare, ubu akaba ari umucuruzi n’umushoramari ukomeye. Yamenyekanye cyane akinira ikipe ya Los Angeles Lakers mu NBA akaba afite umutungo wa miliyari 1.6$, aho nyuma ya siporo yashinze ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ntaza mu icumi ba mbere dore ko we yibitsebo umutungo wa 1.4$

Ibi byamamare 10 bigaragaza ko inzira zo kugera ku bukire zitandukanye: kuva muri sinema, umuziki, siporo kugeza mu itangazamakuru n’ubucuruzi. Icyakora, ihuriro ryabo ni uko bose bashoye imari mu bintu birenze ibyo bamenyekaniyemo, bituma barushaho gukomeza kwagura umutungo wabo no kuguma ku isonga ku rwego mpuzamahanga.