Ibintu 3 bitangaje Lisa Marie Presley yavuze kuri Michael Jackson

Lisa Marie Presley wahoze ari umugore wa Michael Jackson yigeze gutangaza ibintu byinshi byatunguye abantu ku buzima bw’uyu mwami wa Pop. Ibyo yabivuze mu gitabo cye cyasohotse nyuma y’urupfu rwe yise From Here to the Great Unknown. Muri icyo gitabo yavuze ibintu byinshi byari bihishwe ku mubano we na Michael Jackson.

Urukundpo rwari rwose hagati ya bombi

Dore ibintu 3 byavugishije benshi:

1. Michael Jackson ngo ntiyari yarigeze aryamana n’umugore mbere yabo. Lisa Marie yavuze ko Michael Jackson yamubwiye ko mbere y’uko bakundana atari yarigeze agirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugore. Yavuze ko ibyo byamutunguye cyane kubera uburyo yari icyamamare gikomeye ku Isi.

2. Urukundo rwabo rwari urw’ukuri. Lisa Marie yavuze ko atigeze ashakana na Michael Jackson kubera amafaranga cyangwa kwamamara, ahubwo ko yamukundaga by’ukuri. Yavuze ko n’ubwo batandukanye, bakomeje gukundana no gusubirana inshuro nyinshi.

3. Abantu bo hafi ya Michael Jackson bangije urugo rwabo
Lisa Marie yavuze ko abantu benshi bari hafi ya Michael Jackson bavangaga cyane mu buzima bwabo bwite. Ngo ibyo byatumye habaho ibibazo byinshi byaje kurangira batandukanye mu 1996.

Lisa Marie Presley yapfuye mu 2023 afite imyaka 54, ariko ibyo yavuze kuri Michael Jackson byakomeje kuvugisha abantu benshi ndetse byongeye gutuma amateka y’umubano wabo agaruka mu itangazamakuru.