U Rwanda rushyizeho itegeko rigenga ubucuruzi bwa Cryptocurrency mu rwego rwo kurinda abaturage

Inteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rishya rigenga ubucuruzi bw’umutungo wifashisha amafaranga y’ikoranabuhanga uzwi nka Cryptocurrency akaba ari itegeko rije mu gihe ubu bucuruzi bwari busanzwe bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, bigatuma benshi bagwa mu mutego w’uburiganya.

Abadepite bemeje itegeko rirengera abaturage

Iri tegeko rifite intego nyamukuru yo gukumira ibyaha bishobora guterwa n’ubu bucuruzi, birimo iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, ndetse no kurinda abaguzi n’abashoramari bashukwa n’ababizeza inyungu z’umurengera. Mu myaka ishize, abaturage benshi bagiye bagwa mu mutego w’ishoramari rishingiye kuri murandasi, aho bizezwaga inyungu nyinshi ariko bikarangira babuze amafaranga yabo.

Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubucuruzi n’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko bwagaragaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rufite ibirego 35 bifitanye isano n’uburiganya bwo muri ubu bucuruzi, bigaragaza ubukana bw’ikibazo cyari gihari.

Urugero rugaragaza ubukana bw’ibi bibazo ni urubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Ukuboza 2025, aho Manzi Sezisoni Davis yahamijwe ibyaha birimo uburiganya, iyezandonke no gukora ubucuruzi butemewe, agahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ndetse n’ihazabu irenga miliyari 11 Frw. Ibi byagaragaje icyuho cy’amategeko cyari gihari mbere y’uko iri tegeko rishyirwaho.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri tegeko rishingiye ku mahame rusange, rikazunganirwa n’amabwiriza azagena ibisabwa byihariye mu kurishyira mu bikorwa. Ibi bizafasha gushyiraho uburyo bunoze bwo kugenzura uru rwego rukomeje kwiyongera ku Isi.