Inzego za leta zirasabwa gukoresha ikoranabuhanga mu kumenya ibitekerezo by’abaturage

Abasenateri basabye Uturere tw’umujyi wa Kigali gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga, abaturage bajya banyuzaho ibitekerezo byabo byajya bigenderwaho mu igenamigambi. Ni nyuma yo gusanga imibereho y’abatuye muri Kigali, ituma benshi batabona umwanya wo kujya mu nteko z’abaturage ari naho hakusanyirizwa ibitekerezo, bigenderwaho mu igenambigambi ry’uturere.

U Rwanda rwahisemo Politiki y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga no kumuha umwanya w’imbere mu kugira  uruhare mu igenamigambi ry’ibimukorerwa.

Gusa mu mujyi wa Kigali bamwe mubaturage bavuga ko imibereho babamo yo kuramuka bajya gushakisha bitatuma babona umwanya wo kujya munama zitangirwamo ibiterekerezo  by’ibyo bifuza mu iterambere.

Umwe ati “Ibyi ngibyo ntago byankundira ngo njye gutanga ikibazo bitewe na serivisi umuntu aba akora. Rwose njyewe uwo mwanya ntabwo nawubona kuko umuntu wese azinduka agiye guhahira umwana.”

Undi yungamo ati “Ntabwo ibyo ngibyo bakunze kubitubwiraho, akenshi na kenshi bivugirwa mu nteko z’abaturage, ariko twebwe nk’abanyonzi ntabwo bajya baturemesha inama ngo batubaze ahantu ikibazo kiba kiri.”

Bamwe mu bayobora uturere tw’umujyi wa Kigali, nabo bagaragaza ko imibererho y’abawutuye ituma hagaragara icyuho ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi.

Umutesi Solange , Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ati “Iyi gahunda iracyari nshyashya yo kugira ngo umuturage agire uruhare mu buryo bufatika, habe hari igihe kizwi cyo kwakira ibyifuzo by’umuturage agaragaza ko yifuza ko byajya mu igenamigambi. Ariko icyo dushyizeho imbaraga nk’Akarere ka Kicukiro ni ugukomeza kuyimenyeshanisha, tukabwira umuturage ko iyo gahunda yatangiye. Abaturage b’umujyi wa Kigali bamwe duhurira no mu nteko, ariko nk’uko twabigaragaje hari nabo duhura mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Ubwo  abasenetari bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere basuraga Akarere ka Kicukiro, bareba uruhare rw’abaturage n’abafatanyabikorwa mu gutegura no gushyira mu bikorwa igenamigambi, byagaragaye ko muri muri aka karere kimwe n’utundi turere tugize umujyi wa Kigali, abaturage batitabira ari benshi mu gutanga ibitekerezo  by’ibyo bifuza byakorerwa mu iterambere ryabo.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere, Sen. Dushimimana Lambert, yavuze ko uturere tw’umujyi wa Kigali dukwiye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga, abaturage bajya bajyezamo ibitekerezo byabo, kuko benshi ngo batabona umwanya wo kwitabira Inama bitewe n’imibereho yo muri Kigali.

Ati “Muri za nama zihuza abaturage,usanga izo nama abenshi muri Kigali batazitabira.Uburyo bwakoreshwa tubusanze hano muri Kicukiro, niyo gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo utashoboye kujya muri ziriya nama akabibona. Batubwiraga Twitter, Facebook na za WhatsApp kuburyo batanga ibitekerezo byinshi, nubwo batitabiriye inama.”

Ubushakashatsi bw’umwaka ushize bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, bugaragaza mu turere twose, abaturage bashima uruhare rwabo mu bibakorerwa ku gipimo kiri hejuru cya 80%.

Nyabihu niko kaza ku isonga ku gipimo cya 95.3%, muri Nyagatare ariko kaza inyuma ku gipimo cya 81.5%

Daniel Hakizimana