Kigali: Afunzwe azira gukoresha kashe mpimbano 75

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukurikiranweho gukora kashi mpimbano 75. Yaziteraga ku byangombwa mpimbano byiganjemo ibyo mu nzego zirimo, iz’ibigo bya Leta, amashuri ya kaminuza n’inzego z’ubuzima.

Uyu mugabo  yemera icyaha, akavuga ko yari amaze umwaka akora aka kazi  yafatanyaga n’abandi.

KAYISIRE David wafatiwe mu murenge wa Gitega, avuga ko muri kashi 75 yafatanywe, zose zitari ize.

KAYISIRE avuga ko yafashaga abamugana abaha ibyangombwa  cyane indangamanota. Hari abatanganga ibihumbi 10 na 15 ndetse ngo hari n’abatangaga ibihumbi 30.

Akomeza avuga ko yabikoze yibwira ko bizamukiza vuba, gusa nyuma yo gufatwa na polisi, avuga ko yicuza ndetse asaba n’imbabazi.

Yagize ati “Nari narabikoze mu gihe kitageze ku mwaka, aho nshakiye umugore mbivamo. Gusa ejo nakoreye umuntu w’ inshuti yanjye wari wanyitabaje, mba mfatiwe mu cyuho. Ndasaba imbabazi.”

Kashi zirenga 70 yafatanywe

David yemera ko hari n’ibindi byangombwa yasabwaga, agahita ateraho kashi; ngo ntiyabikoraga wenyine  nk’uko abyivugira .

Ibyangombwa ashinjwa guhimba

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yibukije  abatanga ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko Leta itazabihanganira, abasaba kubireka.

Yagize ati “Inama ku bafite izo ngeso n’abandi bajya kuzikoresha n’abajya kugana abo bantu ngo babone ibyo bahimba, byaba diporome, abo ngabo ndashaka kubabwira ngo agapfa kaburiwe ni impongo.”

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali

Ingingo ya 276 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze inyandiko mpimbano, iyo icyo cyaha kimuhamye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri eshanu.

Didace Niyibizi

Leave a Reply