Urubanza ruregwamo Rusesabagina ruzakomeza mu bujurire adahari

Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 rukomeza mu bujurire Paul Rusesabagina adahari, nyuma yo gusanga yarahamagajwe mu buryo bwemewe n’amategeko akanga kwitaba urukiko ku bwende.

Ababuranyi bose ni ukuvuga abaregwa, ababunganira n’abaregera indishyi ndetse n’ababunganira mu mategeko muri uru rubanza ndetse n’ubushinjacyaha, bari bitabye urukiko uretse Paul Rusesabagina n’uruhande rumwunganira batahagaragaye.

Kutitaba urukiko kwa Paul Rusesabagina byari byakuruye impaka ku munsi wa mbere w’iburanisha mu bujurire, ubushinjacyaha na bamwe mu bunganira biganjemo n’abunganira abaregera indishyi, basabaga urukiko gukomeza urubanza kuko Paul Rusesabagina yamenyeshejwe n’umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge amatariki y’urubanza kandi  abyemerewe n’amategeko.

Mu gihe hari abunganira abandi bo basabye urukiko gusubika urubanza, kuko umuyobozi wa gereza nta bubasha afite bwo kumenyesha umuburanyi amatariki y’iburanisha.

Nyuma y’aho impande zombi zitumvikanye kukuba umuyobozi wa gereza afite ububasha bwo kumenyesha umubaranyi Paul Rusesabagina itariki y’iburana cyangwa atabufite.

Urukiko rw’ubujurure rwasubitse urubanza rujya kubyigaho none kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022, rwategetse ko urubanza rukomeza  Paul Rusesabagina adahari, kuko rwasanze umuyobozi wa gereza afite ububasha bwo kumenyesha umuburanyi ufungiye muri gereza ayobora kandi uregwa iyo yitabye nta mpamvu urubanza rurakomeza, kuko afatwa nk’uwanze kwitaba urukiko ku bwende.

Urukiko rw’ubujurure rwategetse ko iburanisha rizakomeza ku wa 20 Mutarama 2022, Urukiko rusubitse amagarama yose  y’urubanza.

Muri Werurwe umwaka ushize wa 2021, nibwo Paul Rusesbagina yikuye muri uru rubanza avuga ko nta butabera arutezemo, yaje no gukatirwa imyaka 25 y’igifungo adahari.

Ubushinjacyaha ntibwanyurwa bujururira icyo gihano kuko bushaka ko afungwa burundu.

Tito DUSABIREMA