Ikibazo cy’abaragiza imitungo yibwe leta cyirahangayikishije -TIR

Umuryango Transparency International Rwanda (TIR) uravuga ko ikibazo  cy’abantu bandikwaho imitungo itari iyabo bikorwa  n’abashaka guhisha  uburyo babonyemo imitungo, gihangayikishije kandi ko n’imikorere y’inzego zirebwa n’iki kibazo  irimo icyuho.

Ni kenshi mu Rwanda humvikana abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bikorwa n’abiswe ba rusahurira munduru bashaka guhisha uburyo babonyemo imitungo akenshi buba bunyuranyije n’amategeko cyangwa se ari umutungo wa Leta warigishijwe.

 Ni ikibazo umuryango Transpareny Rwanda urwanya ruswa n’akarengane (TIR), uvuga ko gihangayikishije kandi ko uri kugikoraho  ubushakashatsi hagamijwe kugaragza imiterere yacyo n’uburyo cyakemuka.

Ingabire Marie Immacule ni umuyobozi wa TIR.

 Ati “Kirahari rero  baragenda bagafata abantu bo mu miryango yabo  cyangwa se b’inshuti, bakabandikaho imitungo muri bya bindi twitwa iyezandonke kuko aba atazashobora gusobanura  inkomoko y’uwo mutungo. Rero turikho turabikoraho ubushakashatsi kandi ndizera ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twabirangije. Gifite uburemere bukomeye cyane kandi kirahangayoshije kuko icya mbere hari itegeko dufite ririya ryo kugaragaza imitungo birabiburizamo ntirigire agaciro. Niba umuntu  uri mu mwanya runaka ugomba kugaragaza inkomoko y’umutungo ufite, iyo wamaze kubinyandikishaho cyangwa ukabyandikisha  ku wundi  urumva ko biba bipfuye.”

Urwego rw’Umuvunyi rwo ruherutse kuburira abaturage bemera kuba abashumba bakandikwaho  imitungo itari iyabo, ko baba bari kwishyira mu mazi abira kandi byabagiraho  ingaruka mu gihe batazi neza inkomoko y’iyo mitungo.

Hari abaturage babwiye itangazamakuru ryacu ko batakwemera kwandikwaho imitungo itari iyabo kuko bazi ingaruka byabagiraho.

Umwe yagize ati “Numva yaba yishyize mu kaga kubera ko nawe ashobora kugira akabazo, akakagirana na wa mukire kandi umukire  iyo akurusha amafaranga  agukorera icyo yishakiye harimo kugufungisha cynagwa se akaba yakugura bakakwica .”

Undi ati “Baranabyigishije bavuga ko  gufata ubutaka  ukabwandihkaho undi muntu bigira ingaruka zo kuba wahomba  wowe nibyo wari ufite. Kuko kuba ufite ibintu ari ibyawe ntako bisa  ntabwo ari kimwe no kuvuga ngo  ndaragiye. Iyo babikwatse bishobora kugira ingaruka kuri wowe ndetse n’umuryango wawe.”

Abasesengura iby’ubukungu bo basanga gukemura ikibazo cy’abantu bandikwaho imitungo y’abandi, bisaba ko leta ikurikiranira hafi inkomoko y’umutungo wa buri muturage, ntibigarukire gusa  ku bayobozi mu nzego za Leta.

Straton HABYALIMANA ni impuguke mu bukungu arabisobanura agira ati “Kuba babazaga umuyobozi  ngo twereke umutungo ufite mbere  y’uko utangira akazi hanyuma buri mwaka bakazajya berekana ngo dore umutungo dufite, bakagereranya n’uko bari bameze mbere. Bashatse bajya babikora no kuri buri Munyarwanda ni ikintu cyoroshye cyane kubera ko umutungo wandikishwa  ahantu hazwi.”

Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zigaragaza ko zishyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ba rusahurira munduru bahisha inkomoko y’imitungo yabo  binyuze mu kuyandika ku bandi.

Nubwo bimeze gutyo ariko ngo izi nzego zikwiye kunoza uburyo zikoramo ibintu.

Ingabire Marie Immacule ni umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TIR).

Yagize ati “Ubundi ubushobozi bwo zirabufite zihabwa n’itegeko kandi  nta muntu ufite imbaraga zirusha itegeko, ariko  uburyo bwo kubikora bwo ntabuhari, kuko niyo ubigaragaza ku muvunyi ntawe ugaruka inyuma  ngo aze kureba koko niba ibyo wavuze ari ukuri cyangwa ataribyo. Ni naho ngaho icyuho gikomeye kiri.”

Kuri ubumu Rwanda icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ni cyo kiza ku isonga mu byaha bya ruswa,kuko nko mu byaha bya ruswa 2,783 Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)  rwakurikiranye mu myaka itatu ishize, 1,279 muri byo ari ibyo kunyereza umutungo wa Leta.

Daniel HAKIMANA