Abaregwa mu rubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 kuri uyu wa kane tariki 29 Mata 2021, batangiye kwiregura.
Ni nyuma y’aho ub ushinjacyaha busoje gusobanura imiterere y’ibyaha bubarega bose uko ari 21.
Kwiregura kw’abagareganwa na Paul Rusesabagina n’ubundi kwatangiye atari mu rukiko nk’uko yabyiyemeje kuva tariki 12 Werurwe.
Paul Rusesabagina yari ku mwanya wa Gatatu mu rukurikirane rw’uko abaregwa bagomba kwiregura akaza inyuma ya Nsabimana Callixte wiyita Sankara we wamaze kwiregura na Herman Nsengimana wabimburiya abandi kwiregura mu iburanisha ryo kuri uyu wa 29 Mata 2021.
Herman Nsengimana yatangiye asobanura uko yinjiye mu mutwe wa FLN yaje kubera umuvugizi, nk’uko byari byagaragajwe n’ubushinjacyaha ubwo bwasobanuraga ibyaha burega Herman.
Muri Mata 2018 ni bwo Nsengimana Herman yagiye mu birindiro ingabo za FLN zarimo ndetse ahageze ahabwa inyigisho za gisirikare azirangiza mu muri Nzeri mu mwaka wa 2018.
Kuva icyo gihe yabaye umusirikare mu ngabo za FLN.
Yageze muri abo barwanyi ajyanywe na Nsabimana Callixte abanje kuyoboka ishyaka rye, aza no kumusimbura ku kuvugira FLN ubwo Nsabimana Callixte yafatirwaga mu birwa bya Comores.
Urukiko rwabajije Nsengimana Herman niba yaravuganaga na Paul Rusesabagina abihakana yivuye inyuma, avuga ko nta hantu yahuriraga na Rusesabagina kuko atazi aho we (Rusesabagina) n’abandi ba perezida bahuriraga.
Ati “Njye nari umuntu usanzwe, ntaho nahuriye na Rusesabagina ndetse nta nimero ye ya telefoni nari mfite.”
Urukiko kandi rwamubajije ibikorwa yakoze nk’uwari ushinzwe itangazamakuru akaza no kuvugira FLN, mu gusubiza Herman yavuze ko ntabyo.
Yavuze ko bamugize umuvugizi ariko ko yabaga yiyicariye aho, ntiyajyaga mu nama ahubwo Gen. Jeva yamwohererezaga ubutumwa akamubwira igitero bagabye.
Yavuze ko ibyo yavugiye mu itangazamakuru yabivuze nk’umuvugizi wahawe amategeko.
Uwunganira Nsengimana Herman mu mategeko yavuze ko icyaha Ubushinjacyaha bushinja umukiriya we cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe cyakozwe mbere y’uko itegeko ribihana risohoka bityo ko ntaho urukiko rwahera rumuhanisha kwinjira muri uyu mutwe kandi nta tegeko ryabimubuzaga, nubwo Nsengimana yemera ko yinjiye mu mutwe wa FLN.
Nsengimana Herman yavuze ko ajya muri FLN yari yabwiwe ko gahunda ari ugutera u Rwanda amahanga akabibona akajyamo hagati, bityo bikaborohereza kugirana imishyikirano na Leta y’u Rwanda bagataha babona imyanya mu butegetsi, ariko ngo yatunguwe no kumva ko FLN yagabye ibitero ikica abantu igatwika n’ibyabo, yavuze ko ibyo bikorwa atigeze abimenya ahubwo ngo yabimenye aho agereye mu Rwanda.
Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, umwunganizi mu mategeko wa Nsengimana yavuze ko amasezerano yabaye mu kurema MRCD ntaho bigaragara ko umukiriya we yabigizemo uruhare .
Uwunganira Nsengimana yavuze iko iby’ubushinjacyaha bwavuze buhuriza hamwe imitwe ibiri itandukanye bihabanye n’ibyo nyir’ubwite yiyemerera kuko yemera ko yabaye mu mutwe wa FLN, ariko atigeze agaragara nk’umunyamuryango wa MRCD.
Umunyamategeko wa Herman yasabye urukiko ko rwazemeza ko uwo yunganira atigeze aba muri MRCD.
Umunyamategeko wa Herman kandi yabwiye urukiko ko imitwe y’iterabwoba ivugwa muri iyi dosiye ari FDRL Foka na MRCD FLN kandi umukiliya we yemera kuba muri FLN gusa.
Muri Mutarama 2020 ni bwo Nsengimana Herma yeretswe itangazamakuru nyuma, yo gufatirwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu banyujijwe mu Kigo cya Mutobo cyakira abahoze ari abarwanyi kugira ngo basubijwe mu buzima busanzwe.
Col Nizeyimana Marc uregwa ibyaha icyenda nawe yireguriye imbere y’urukiko.
Col Nizeyimana Marc yemera ibyaha bibiri mu byaha icyenda aregwa ari byo Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no Kuba mu mutwe w’iterabwoba, ariko umwunganira yavuze ko n’ubwo umukiriya we abyemera adakwiye guhanishwa itegeko rishya kuko ibyo yemera yabikoze mbere y’uko itegeko rirebana nabyo risohoka, bityo ko adakwiye guhanishwa itegeko mpanabyaha rya 2018 ahubwo hakurikizwa itegeko ryo muri 2012.
Ibindi 7 bifitanye isano n’iterabwoba byose Col Nizeyimana Marc ntabwo abyemera ati “Byabazwa ababikoze.”
Iburana ryo kuri uyu wa 29 Mata 2021, ryasubitswe umunyamategeko wa Col Nizeyimana Marc ari gusobanura ingingo z’amategeko ziregura umukiriya we, yari ageze ku cyaha cya 3.
Urubanza ruzasubukurwa tariki ya 6 n’iya 7 Gicurasi 2021.
Tito DUSABIREMA