Ti-RW irasaba ko imishinga yo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe yasobanurirwa rubanda

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda) urasaba ko abashyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe barushaho kuyisobanurira abaturage.

Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ni gahunda iri gushorwamo amafaranga abarirwa mu ma miriyari ku Isi, hakaba hari impungenge ko iyo gahunda ishobora kugaragaramo ruswa hatagize igikorwa.

Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe  zirasa n’aho kuri ubu zifashe umwanya munini mu bihangayikishije Isi.

 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) rigaragaza ko mu mwaka wa 2003 mu Burayi abagera kuri 70 000 bishwe b’ubushyuhe bukabije, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ho ibiza bikaba bihitana abantu 60000 buri mwaka.

OMS igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2030 n’uwa 2050 ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe zizongera imfu z’abantu 250 000 ku zisanzweho.

 Izi ngaruka  zituma Isi ishora imari y’umurengera mu mishinga igamije guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Buri mwaka akayabo ka Miliyari 450 z’amadorali y’Amerika zishorwa muri iyo mishinga hirya no hino ku Isi.

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (TI-RW) ugaragaza impungenge z’uko iyo imishinga ishobora kugaragaramo ruswa, ibyo bigaragazwa n’ubushakashatsi TI-RW yakoze kuri bene iyo mishinga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2017.

TI-RWA yagaragaje ko 19% by’abaturage bayigaragarije ko mu gutoranya imishinga no kuyemeza hagaragayemo ikenewabo, hakiyongeraho n’umubare utari muto w’abaturage batazi iriva n’irizima ku mishinga ibakorerwa.

Ni ikibazo TI-RW isanga gifite imvano ku kudaha amakuru ahagije abagenerwabikorwa b’iyo mishinga aribo baturage.

Apollinaire MUPIGANYI ni umuyobozi nshingwabikorwa wa TI-RW.

Ati “Ibipimo byagaragajwe mu bushakashatsi bushize aho nk’umugenerwabikorwa hejuru ya 55% ko atazi imishinga iri gukorerwa aho ngaho, icyo kibazo  tukigabanye. Turemera ko niba tuzamuye imyumvire y’abaturage no kubaza utanga serivisi akabazwa ibyo yakoze.”  

Miliyari zikabakaba 32 z’amafaranga y’u Rwanda kuri ubu zashowe mu mushinga wo guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Epimaque MPAYIMANA, arasobanura uko kuri iyi nshuro umuturage azagira uruhare muri uwo mushinga.

Ati “Ntabwo wahangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe udahereye ku kurwanya isuri, dukeneye kurwanya isuri by’umwihariko mu Karere ka Gicumbi. Nta muturage wo muri aka karere wabwira ko ushaka kurwanya isuri mu butaka bwe ngo akubwire ngo ntabwo ari cyo yashakaga mbere.” 

Igihugu cy’Ubudage  gifatanije n’amashami y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane yo mu bihugu 6 byo muri Afurika, Asiya n’Amerika yo hagati bari batangije imishinga yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ishyirwa mu mishinga yo guhangana n’ingaruka z’ibihe.

Dorothea Groth ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’Ubudage mu Rwanda nawe asanga kuba abaturage bagira uruhare muri iyo mishinga ari bwo buryo bwonyine  bwatuma ikorwa mu mucyo.

Ati “Dushyigikiye ko abaturage bamenya ni ibiki byakozwe, kandi abaturage bakagira ubushobozi bwo gusesengura ibyabakorewe kugera no ku rwego rw’Akarere. Ibyo ni ingenzi, n’umenya ibyakozwe ushobora gutahura niba harimo ruswa, niba warahatiwe kwishyura ku ngufu.”

Mbere y’umwaka wa 2017 Kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari yagenewe guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe byakorwaga n’amashami y’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu bihugu bya Bangladesh, Maldives, Costarica, Korea, Mexique na Nepal, gusa nyuma y’uwo mwaka amashami y’uwo muryango y’u Rwanda na Kenya biza kwiyongeraho.

Tito DUSABIREMA