Inganda z’ibiribwa zabujijwe kwamamaza zidahawe ikigaragaza ukuri kw’amakuru zitanga

U Rwanda rwashyizeho amabwiriza abuza inganda z’ibiribwa  Kwamamaza ibyo zikora zitabanje guhabwa urushya n’ikigo kigenzura ibiribwa n’imiti.

Mu biganiro byo kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019 byahuje Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti, abacuruzi  n’abanyenganda b’ibiribwa, hagaragajwe ko  hari inganda z’ibiribwa  zihamagarira abaguzi kuyoboka ibyo zikora.

 Gusa umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Dr. François NIYONZIMA NIYONGABO aragaragza ko izi nganda zikwiye kwitondera amakuru yamamaza zitanga  kuko ngo ashobora gutuma ubuzima bw’abatari bacye bujya mu kaga.

Ati “Niba uri kugaburira  umwana uzi ko indyo yuzuye ariko ituzuye, urumva bigira ingaruka ku mwana imikurire ikaba mibi, tuvuge ku bantu bakuru bariye yawurute(Yogurt) uzi ko inaribwa na benshi, iyo uvuze ngo ibi birimo bitarimo bizagira ingaruka kubantu benshi .”

Kuri ubu mu Rwanda hamaze gutangazwa amabwiriza mashya abuza inganda z’ibiribwa n’ibinyobwa gutambutsa ubutumwa bwamamaza atabiherewe uburengenzira n’ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti.

 Ni amabwiriza abanyenganda bavuga ko aziye igihe ku mpamvu bamwe muri bo basobanura.

Danny TWAGIRAMUNGU ukora yawurute na forumage  mu Karere ka Nyabihu ati “Twayakiriye neza, nk’urugero batanze nk’umuntu ucuruza ibintu birimo tangawizi akavuga ko bitera akanyabugabo mu by’ukuri nta bushakashatsi bwimbitse aba afite.”

Maurice  MBONYUBWAYO  ukora ibikomoka ku mata mu Karere ka Rubavu ati “ Aya makuru ni meza natwe byadushimishije kuko hari igihe wumvaga inganda zimwe na zimwe zivuga ibintu ukumva ni bimwe bavuga ngo ni udukabyankuru.”

Undi witwa Emmanuel KAGERUKA ukora ibikomoka ku mata muri Nyabihu nawe ati “ Twamaze gusobanukirwa ko hariho za ‘microbe’ zishobora gufata  itungo, wenda tuvuge nk’inkoko yetera igi ikaba yaba ifite ‘microbe’ nanone wa muntu ugiye kurya rya gi akaba yakwandura.”

Kugeza ubu inganda z’ibiribwa n’ibinyobwa zose zasabwe kutongera kwamamaza ibyo zikora zidashingiye ku makuru y’ubuhanga bwa siyansi.

Abafite inganda z’ibiribwa n’ababitumiza hanze basabwe kubyubyahiriza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti Dr. Charles KARANGWA  yasabye abanyenganda gutanga amakuru y’ukuri ku byo bagurisha.

Ati “Ni ugutanga amakuru y’ukuri afite gihamye y’ikoranabuhanga rya siyansi naho kuvuga ngo ibintu byongera gutera akabariro ugomba kuba ufite ishingiro muri siyansi nta kintu na kimwe cyemerewe gushyira ku isoko gitanga amakuru adashingiye kuri siyansi.”

Uruganda rw’ibiribwa  runaka  mbere yo gushyira ku isoko no  kwamamaza ibyo rukora ruzajya rubanza gukorerwa igenzura n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti.

Iki cyemezo kandi kireba abacuruzi batumiza ibiribwa mu mahanga kuko nabo batemerewe kubishyira ku isoko bidakorewe isuzuma rishingiye ku buhanga bwa siyansi.

Daniel HAKIZIMANA