Madamu Jeannette Kagame yagaragaje kimwe mu byatumye abanyarwandakazi bigirira ikizere

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga kwiyongera kw’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byarongereye urwego rwo kwigiririra icyizere n’Ishama ku Bagore n’Abakobwa.


Ibi madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, mu biganiro ngarukamwaka byiga ku iterambere ry’uburinganire, ibereho myiza n’imiyoborere bitegurwa na ‘Motsepe Foundation’ bikaba bibaye ku nshuro ya Gatanu.


Ibi biganiro Madamu Jeannette Kagame yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga byahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.


Ni umunsi uje usanga abagore baza ku isonga mu bazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 mu nguni zose.


Dr. Precious Moloi-Motsepe umunyafurika y’Epfokazi akaba umwe mu bashinzwe umuryango ‘Motsepe Faundation’ utegura ibi biganiro, asanga igihe kigeze ngo abafata ibyemezo, abayobozi muri za Guverinoma n’ab’ubukungu, Abagore n’Abagabo bahagurikire kuziba icyuho kiri mu buringanire.


Dr Moloi yagize ati “Abari mu nzego zifata ibyemezo, abayobozi muri za Guverinoma n’abayobora inzego z’ubukungu, Abagabo n’Abagore, mugomba kugira icyo mukora none aha mukuziba icyuho cy’ubusumbane hagati y’Umugore n’Umugabo. U Rwanda ni urugero rukomeye rw’ibiva mu mbaraga n’amikoro igihugu gikoresha, harimo no gukuraho imigirire n’imyitwarire bya cyera ku mugore.”


Mu ijambo yagejeje kubitabiriye ibiganiro ngarukamwaka byiga ku iterambere ry’uburinganire, imibereho myiza n’imiyoborere bitegurwa na ‘Motsepe Foundation’ Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ibibazo bigaragara mu ngeri zinyuranye harimo n’iy’uburezi bigira ingaruka ku bagore kurusha abagabo, byagera no mu by’ukungu intera ikiyongera kubera ko abagore baheranwa n’inshingano zo kwita ku rugo

Ati “Ibibazo bigaragara mu byiciro binyuraye by’umwihariko icy’uburezi, byagiye bigira ingaruka ku bagore kurusha ku bagabo bagenzi babo, nk’uko wabivuze mu ijambo ryawe.”


Madamu Jeannette Kagame yakomeje agira Ati “Muri rusange iyo ugereranije abagore n’abagabo mu birebana n’ubukungu, usanga abagore barasigaye inyuma kubera ko hari imirimo n’amahirwe mu by’ishoramari baba bagomba kwigomwa kugira ngo babone umwanya w’inshingano z’imirimo yo mu rugo.”


Madamu Jeannette Kagame ariko asanga uko abagore n’abakobwa bagiye biyongera mu nteko ishinga amategeko byazamuye igipimo cyo kwigirira icyizere n’ishema mu bagore n’abakobwa.


Icyakora Madamu Jeannette Kagame avuga ko inyuma y’aba bagore bageze ku bikorwa by’indashyikirwa hari abagabo bashoboye kwigobotera amahame ya cyera yazitiraga abagore kugera ku iterambere.


Yagize ati “Mu buryo buhoraho u Rwanda rwagiye rugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko ugereranije n’ibindi bihugu ku Isi. Kuri ubu bageze kuri 61.2% mu mutwe w’Abadepite. Kandi 53.3% by’imyanya yo muri Guverinoma ifitwe n’abagore. Indagaciro Nyarwanda n’ibyifuzo by’abagore byarahindutse mu gihe cya vuba, dore ko abenshi binjiye mu myanya yo hejuru muri Guverinoma.”


Yongeyeho ko “Umusaruro wabaye mwiza kandi wiyongeraho ishyirwaho ry’amabwiriza n’amategeko. Uyu munsi, kubona abagore mu nteko ishinga amategeko byongereye abagore n’abakobwa icyizere n’ishema, ariko tunazirikane ko inyuma y’abo bagore b’indashyikirwa hari abagabo bafungutse mu myumvire, abagabo batikunda, bigobotoye amahame yo hambere yakunze kuzitira umugore kugera ku iterambere.”


Motsepe Foundation ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 1999 ushingwa na Patrice Motsepe, Dr. Precious Moloi-Motsepe.


Ni umuryango uharanira ko buri muntu agira ubuzima bwiza cyane cyane abari mu byiciro byihariye nk’abashomeri, Urubyiruko, Abagore n’abandi.


Tito DUSABIREMA