Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yagaragaje ko ikibazo kiri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda kiri mu nzira nziza z’ibiganiro kandi kizakemuka.
Uyu mutegetsi yavuze ko atari byiza ko iki kibazo yavuze ko gishingiye ku mupaka wa Gatuna, cyakemukira mu kukivuga ku maradiyo.
Ikinyamakuru ‘Daily Monitor’ cyanditse ko Perezida Museveni ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kabili.
Yoweli Museveni mu kugaragaza ko iki kibazo hari urwego kigezeho kiganirwa n’impande zombie, yavuze ko cyanamuhagurukije Kampala akajya guhura na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame muri Angola, bakakiganira byimbitse.
N’ubwo bwose ariko uyu mutegetsi avuga ko ikibazo kiri mu biganiro, hari ubuhamya bw’Abanyarwanda bamaze iminsi babwira itangazamakuru ryo mu Rwanda ko bakorerwa ihohoterwa n’iyicwarubozo muri Uganda bazira ko ari Abanyarwanda.
U Rwanda rushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda, bagakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba Uganda icumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC bagakorana na bamwe mu bayobozi ba Uganda, no kuba hari abacuruzi b’Abanyarwanda bahohoterwa n’ibicuruzwa byabo bigafatirwa nta mpamvu izwi.