Uganda: Bobi Wine yashinze ishyaka rishya

Umudepute utavuga rumwe na leta ya Kampala Bobi Wine Robert SSentamu Kyagulanyi amaze gutangiza ishyaka rishya  yise ihuriro ry’ubumwe bw’igihugu National Unity Platform (NUP) rizahangana mu matora yo mu mwaka utaha.

Iri shyaka rifite ikirango cy’umutaka, abayobozi baryo baratangazwa vuba mu myanya itandukanye.

Bobi wine uriyoboye wanagaragaje ko aziyamamariza amtora yo mu mwaka utaha, amaze kuvuga ko kuri ubu noneho babaye  ishyaka rya politique kandi ibi bisubiza ibibazo byose by’abibazaga aho azagaragara muri aya matora.