Burundi: Abarwanashyaka ba CNL bari guhigwa bukware

Abarwanashyaka ba ‘Congrès National pour la Liberté’ (CNL) ishyaka ryashinzwe na Agathon Rwasa bakomeje guhigwa bukware no gufungwa mu ntara za Ngozi na Karusi.

Aba barwanashyaka bemeza ko uku kubahiga bukware kuyobowe n’abayobozi n’ubwo bo babihakana bivuye inyuma.

Mu ntara ya Ngozi, abarwanashyaka ba CNL mu duce twa Ngoma, Gatobo na Gashikanwa muri karere ka Gashikanwa, bose bari muri gereza.

Pierre Mvuyekure uhagarariye CNL muri Ngoma afungiye muri polisi i Gashikanwa kuva taliki ya 17 z’uku kwezi.

Abaturage bo mu gace ka Butaraha barashinja umuyobozi wabo kuba inyuma y’iri tabwa muri yombi, amushinja kwijandika mu isenywa ry’inzu ye.

Inzu y’uyu murwanashyaka wa CNL yatwitswe taliki ya 15 z’uku kwezi , ari naho Mvuyekure yatangiye kwijujuta kubera ibyo bikorwa by’Imbonerakure kuri uyu musozi.

Abarwanashyaka ba CNL muri ako gace bavuga ko kuwa gatatu umuyobozi w’aka gace yahise ahamagaza  Pierre Mvuyekure adafashe n’umwanya wo kumwumva, ahita amujyana kuri sitasiyo ya polii ya Gashikanwa.

Impamvu y’uku guhiga bukware ni ikibanza cyaguzwe na CNL ngo ihubake ibiro, ibintu bitashimishije imbonerakre. Pierre Mvuyekure nawe yatawe muri yombi ari kubumba amatafari y’icyo kibanza.