Umudepite mu nteko ishingamategeko uhagarariye agace ka Kwale yateje impagarara mu nteko ubwo yinjizagamo uruhinja, uhagarariye inteko amwirukanye bituma abadepite b’abagore bahaguruka bamagana icyo gikorwa cyo kumwirukana.
Inteko rusange y’Abadepite yahagaze nyuma yo kirukana depite Zuleika winjiye afite umwana w’amezi atanu gusa. uwari uyoboye inteko, Christophe Omulele yabwiye Hassan ko agomba gusohoka kuko mu nteko atari ahantu ho kuza kurerera abana.
Inteko yahagaze yajemo igisa n’akavuyo nyuma y’uko abashyigikiye depite Hassan bamusabaga kudasohoka.
Depite Christophe Omulele yahamagaye abamwunganira ngo bige ku kibazo cya Hassan bafate umwanzuro mu gihe abandi bagore bari bateraniye kuri uyu mugore wazanye umwana bamuganiriza bisanzwe abandi bamubwira ngo ntasohoke.
Christophe Omulele yagize ati, “Nubwo afite uburenganzira bwo kwita ku bana, aha siho barerera. Ngusabye guhita usohoka mu nteko.”
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gusohorwa mu nteko, Depite Hassan yabwiye itangazamakuru ko yahuye n’impamvu zitunguranye zituma yagombaga kugendana umwana we.
Depite Hassan ati ,“Nahuye n’impamvu zitunguranye mpitamo kudasiba akazi nzana umwana. Uyu mwana si igisasu ngo kirabaturikana”
Mu 2013 hatanzwe igitekerezo ko mu nteko hashyirwaho icyumba cyo konkerezamo abana ku bagore, ariko imyaka itandatu irashize ntacyubatswe.
Umudepite uhagarariye Ijara, Sophia Abdi Noor yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa kuko ngo niba bibereye ahashyirirwaho amategeko ngo ubwo abagore ba rubanda giseseka bo baragowe.
Depite Noor ati, “Umwana afite uburenganzira, niba baranze kubaka icyumba cyo konkerezamo no kwita ku bana, tugomba gusaba abagore bose bafite abana bakabazana mu teko mu rwego rwo gutanga ubutumwa.”
Ibi byabaye uruhurirane n’igihe Isi iri mu cyumweru cyahariwe konsa abana. Byatumye bamwe bavuga ko uyu mugore yari yabiteguye nubwo we yavuze ko ari ibiazo byo mu rugo byamutunguye bigatuma azana umwana mu nteko.