Biden yise Xi Jinping umunyagitugu nyuma y’umunsi habaye ibiganiro by’i Beijing, Ubushinwa bumushinja imvugo nyandagazi

Perezida w’Amerika Joe Biden yise Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping umunyagitugu, mu ijambo ryo mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwifashisha mu kwiyamamaza kwe mu matora yo mu mwaka utaha yavugiye muri leta ya California.

Avuze aya magambo nyuma y’umunsi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken ahuye na Xi mu biganiro i Beijing, byari bigamije guhosha ubushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibihangange.

Xi yavuze ko hari intambwe yatewe muri ibyo biganiro i Beijing, mu gihe Blinken yagaragaje ko impande zombi ziteguye kugirana ibindi biganiro.

Ubushinwa bwavuze ko “bwamaganye bikomeye” ayo magambo ya Biden.

Perezida Biden, wari uri muri icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga mu ijoro ryo ku wa kabiri ku isaha yo muri Amerika, yanavuze ko Xi yakojejwe isoni n’ubushyamirane bwo mu gihe cya vuba aha gishize bujyanye n’igipurizo cy’Ubushinwa, gishinjwa gukora ubutasi, cyaturikirijwe mu kirere cy’Amerika kigahanurwa.

Biden yagize ati: “Impamvu Xi Jinping yahangayitse cyane, ku bijyanye n’igihe nahanuraga kirya gipurizo kirimo ibinyabiziga byuzuye ibikoresho by’ubutasi, ni uko atari abizi ko ari ho kiri.

“Icyo ni ikimwaro cyinshi ku banyagitugu. Igihe batari bazi ibyabaye”.

Mao Ning, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa, yavuze ko amagambo ya Biden “atumvikana na gato kandi ntarimo gushyira mu gaciro”.

Ubwo yavugaga mu kiganiro n’abanyamakuru gisanzwe kiba, Ning yavuze ko amagambo ya Biden ari “ubushotoranyi bwa politiki bweruye” kandi ko ayo magambo ahonyora imigenzereze ikoreshwa muri diplomasi.

Icyo gipurizo, Ubushinwa bwavuze ko cyarimo kigenzura uko ikirere kimeze, cyararenze kijya mu kirere cy’Amerika, nyuma gisenywa n’indege ya gisirikare y’Amerika mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka.

Nyuma yaho Amerika yavuze ko icyo gipurizo cyari kiri muri gahunda nini y’Ubushinwa yo gukusanya amakuru y’ubutasi. Icyo gihe, Blinken wari witezwe kugirira uruzinduko i Beijing, yararusubitse kubera ikibazo cy’icyo gipurizo.

Uruzinduko rwa Blinken i Beijing rwo mu mpera y’icyumweru gishize – rwa mbere rw’umudiplomate wo hejuru w’Amerika mu gihe kigera ku myaka hafi itanu cyari gishize – rwongeye gutangiza kuvugana kwo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibyo bihugu bibiri.

Biden na Xi bavuze ko ari intambwe nziza itewe. Ariko Blinken yasobanuye ko hari ibintu bikomeye ibyo bihugu bibiri bitumvikanaho.

Amerika n’Ubushinwa bimaze igihe kirekire bishyamiranye kubera uruhuri rw’ibibazo birimo nk’ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu, na Taiwan.

Ariko umubano wabyo wazahaye by’umwihariko mu mwaka ushize. Mu gihe amatora ya perezida w’Amerika ari hafi kuba ndetse ubushyamirane n’Ubushinwa bukaba burimo kugaragara nk’ikibazo cya politiki, bamwe mu basenateri bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bakomeje kwibasira ubutegetsi bwa Biden ku “kujenjeka” ku Bushinwa.